Umuhanzikazi w’ijwi rikomeye kandi riryoshye, Jobami, yifashishije indirimbo ya Meddy ‘My Vow’ afasha abari n’abategarugori “ibyabananiraga kuvuga” babwira abakunzi babo ibi bikaba bije nyuma y’indirimbo ‘Saa Moya’ nayo yashyize mu buryo bwe byafashije benshi.
Indirimbo ya Meddy yashyize hanze kuwa 22 Nyakanga 2021 yitwa
‘My Vow’ ikomeje kuryohera abatari bacye mu bice binyuranye by’isi ndetse imaze
guca uduhigo dukomeye tutaragirwa n’undi muhanzi nyarwanda uwo ari we wese.
Kuri ubu, umwe mu bahanzikazi bafite impano idasanzwe, Jobami, yafashe umwanya ayisubiramo neza avugira abari n’abategarugori “ibyari
byarabananiye” kandi banyuzwe n’iyi ndirimbo wasangaga hirya no hino umukobwa
areba umugabo we ati: “Imana yampaye umugore mwiza.”
Interuro itangira iyi ndirimbo kuko Meddy yayikoze nk’umugabo
utera imitoma umugore we, uwitwa Jobami akaba yatangiye agira ati: “Imana yampaye
umugabo mwiza” mu buryo bwo guha abakobwa n’abagore bakunze iyi ndirimbo “inzira yo kuba batomora
abagabo babo”.
No mu bindi bice by’indirimbo yagerageje kubishyira
ku murongo utuma ab’igitsina gore baganira n’abakunzi babo bakoresheje uburyo bwe
naho ab’igitsina gabo nabo bagakomeza gukoresha uburyo bwagenwe n’indirimbo nyayo
Meddy yakoze.
Bamwe mu bumvise iyi ndirimbo barimo n’umunyamakuru
umenyerewe mu myidagaduro kandi urambyemo, Ally Soudy, bagaragaje kwishimira
iyi mpano, Ally Soudy we yongeraho ubusabe ku bafite amazu atunganya umuziki
n’abajyanama ko iyi mpano itabacika.
KANDA HANO WUMVE SAA MOYA YASUBIWEMO NA JOBAMI
Soudy yagize ati: “Ndamutse mfite Label nasinyisha uyu mwali
kabisa! Hagize ukora aka geste koko muri za label zacu” si ubwa mbere uyu mukobwa akoze ibintu nk’ibi
kuko n’indirimbo yitwa ‘Saa Moya’ ya Bruce Melodie nayo yayisubiyemo bikanyura
abatari bacye.
KANDA HANO WUMVE MY VOW YASUBIWEMO NA JOBAMI
Ari mu bahanzikazi bafite ijwi ryiza ugenda asubiramo indirimbo zinyuranye zo hanze n’izo mu Rwanda ariko by'umwihariko iyitwa Saa Moya niyo imaze kurebwa n'abantu inshuro nyinshiKu mbuga nkoranyambaga hose akoresha Jobami (Instagram, Facebook na Twitter)
TANGA IGITECYEREZO