N’ubwo bigoye kubyiyumvisha no kubishyira mu bishobora kubaho bidakundira bose kubera ukuntu umugore utwite inda y’amezi atanu aba amerewe n’imbaraga aba afite ntiziba ari nyinshi, gusa Umunyamerikakazi Alysia Montana yabaye intwari akora ibyo benshi badatekereza, yegukana umudali mu kwiruka metero 800 atwite inda y’amezi atanu.
Aya
mateka hashize imyaka irindwi Alysia Montana ayakoreye muri Amerika ubwo hakinwaga
shampiyona yaho mu mukino wo gusiganwa ku maguru, byatumye benshi bamubonamo
ubutwari no gutinyura igitsinagore cyitinya kandi gishoboye kwesa imihigo.
Alysia
wari uhanganye mu gusiganwa muri metero 800, yasoje isiganwa ari ku mwanya wa mbere
ndetse yambikwa umudali. Uyu mugore wari ufite imyaka 28 y’amavuko yari amaze
ibyumweru 20 afite umwana munda yiteguraga kubyara.
Nyuma
yo gusoza irushanwa ari ku mwanya wa mbere ndetse akanegukana umudali, Alysia
yagize ati: “Nirutse ntwite, kandi ndumva meze neza cyane. Ntabwo intego yanjye
kwari ukuba uwa mbere, oya ntabwo nahataniraga kuba uwa mbere muri metero 800”.
Alysia
yatinyuye abagore batwite bitinya ndetse bagatinya gukora ibigaragara nk’aho
bitinyitse, yagize ati “Ibi byakuyeho ubwoba bwose abantu baba bafite ku
ngaruka mbi zishobora kuba ku mugore wirutse atwite, icyo nabonye cyo ni uko gukora
imyitozo bifasha umugore utwite ndetse n’umwana atwite”.
Abaganga
bashishikariza abagore batwite gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo
barusheho kugira ubuzima bwiza ndetse n’abana batwite bamererwe neza.
Ibyo
Alysia yakoze mu 2014 bifatwa nk’icyitegererezo ndetse n’igikorwa cy’ubutwari
gikwiye kubera abandi urugero rwiza no gutinyura igitsina gore mu bikorwa
bitandukanye bigaragara ko umusanzu wabo ukenewe mu buzima bwa buri munsi.
Alysia Montana yatsindiye umudali mu kwiruka metero 800 atwite inda y'amezi atanu mu 2014
Igikorwa Alysia yakoze gifatwa nk'ubutwari bukomeye yagize benshi bakwigiraho byinshi
Montana yakoze ibyo benshi badatekereza ariko bifasha cyane ku mugore utwite
Montana asuhuza abafana nyuma yo kwegukana intsinzi
TANGA IGITECYEREZO