Kigali

InyaRwanda Music Top 10: 'My Vow' ya Meddy ikomeje gukundwa ku kigero cyo hejuru yakurikiwe na 'Piyapuresha' yujuje Miliyoni

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/08/2021 16:57
1


My Vow ni indirimbo ya Meddy yakoze amateka akomeye kuva ikimara gusohoka kugeza magingo aya. Iri kumvwa mu buryo bukomeye ahantu hatandukanye ndetse ikabyinwa n’abantu mu byiciro binyuranye by’umwihariko abubatse n’abafite abakunzi.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIKUNZWE ZIYOBOWE NA 'My VOW'

Iyi ndirimbo haba mu kurebwa ndetse no gukundwa mu gihe gito yabirushije indirimbo zose zaririmbwe mu gihugu cy’u Rwanda kuva umuziki watangira kubaho ndetse no kumvwa mu Rwanda. Mu minsi itanu gusa indirimbo 'My Vow' yari yujuje miliyoni ebyiri z’abayirebye kuri Youtube, akaba ari agahigo kiyongera mu tundi duhigo uyu muhanzi akomeje kwesa umunsi ku wundi abikesha 'My Vow' n'izindi yakoze mu bihe bishize.

Ku rutonde rwa InyaRwanda Music Top 10, indirimbo My Vow yakurikiwe n’indirimbo 'Piyapursha' y’umuhanzi Niyo Bosco uri kwerekana ubushongore n’ubukaka mu muziki w’u Rwanda kuko iyi ndirimbo nayo mu gihe imaze isohotse kugeza ubu yamaze kurenza Miliyoni y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube mu gihe gito.

Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane.

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera ku 161 y’abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 67, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 228.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIKUNZWE ZIYOBOWE NA 'MY VOW'


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MY VOW YA MEDDY IKUNZWE CYANE

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Warumbuke3 years ago
    Nuburyohe2



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND