RFL
Kigali

‘’Ntewe ishema no guhagararira igihugu cyambyaye’’ Miss Umuratwa Anitha yageze muri Pologne-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/08/2021 18:03
0


Miss Umuratwa Anitha Kate wamaze kugera muri Plologne yabwiye InyaRwanda.com ko yahageze amahoro ndetse ko atewe ishema no guhagararira igihugu cyamubyaye asaba abanyarwanda kumushyigikira.



Umuratwa Anitha Kate wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kanama 2021. Aherutse kubwira INYARWANDA ko afite acyizere cyo guhesha ishema igihugu uko bikwiye.

Kugeza ubu Miss Umuratwa yamaze kugera muri Pologne aho yitabiriye irushanwa rya Miss Supranational International 2021, irushanwa azahuriramo n’abakobwa barenga 30 baturutse mu bihugu bitandukanye by’isi.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda yavuze ko urugendo rwagenze neza ndetse ko yishimiye guhagararira igihugu cyamubyaye kandi ko azagihagararira uko bikwiye. Yagize ati: "Urugendo rwagenze neza rwose, kandi niteguye neza guhagararira igihugu cyanjye cyambyaye uko bikwiye.’’

Gutora Umuratwa Anitha Kate ni ukujya muri Apple Store cyangwa Google Playstore ugashaka application ya Miss Supranational ukareba ahanditse u Rwanda ukamuha amahirwe. Bisaba kandi gukomeza gukurikira ibizajya bishyirwa kuri iyi application, kuko hari n’amashusho yo mu matsinda azajya anyuzwaho abakobwa bari mu bikorwa bitandukanye.

Bisaba kandi gutanga ibitekerezo (comments) no gukunda (like) ku butumwa bw'uyu mukobwa kuri urwo rubuga. Uyu mwaka iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 aho rizahuriza hamwe abakobwa barenga 60 ariko ubu abamaze kwemeza ko bazitabira baragera kuri 38.

Mu bazitabira harimo uwo muri Peru, Kenya, u Buhinde, Argentine, Suriname, Slovakia, Ghana, u Buyapani, Panama, Canada, Iceland, Namibia, Espagne, Brésil, Nepal, Croatia, u Bushinwa, Bahamas, u Bwongereza n’abandi.

Miss Supranational International izatangira tariki 5 kugeza ku wa 21 Kanama 2021 aho hazamenyekana umukobwa uzasimbura Umunya-Thailand, Antonia Porsild wambitswe iri kamba mu 2019 ariko agakomeza kuryambara kubera ko umwaka ushize irushanwa ritigeze riba.











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND