RFL
Kigali

Juno Kizigenza witegura gusohora indirimbo ‘Kizigenza’, integuza yayo y’ifoto ye akiri muto ikomeje kuvugisha benshi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/08/2021 18:14
0


Nyuma y’icyumweru kimwe umuhanzi Juno Kizigenza ashyize hanze indirimbo ‘Please Me’ yateguje abakunzi b'umuziki indirimbo nshya yitiriye izina rye Kizigenzza mu ifoto yo mu bwana bwe, iyi ndirimbo ikaba izasohoka ku munsi w'ejo ku wa Gatanu.



Juno Kizigenza yakoresheje ifoto ye yo mu bwana bwe ateguza abantu indirimbo ye nshya 'Kizigenza' mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha umunsi ku munsi. Ni nyuma y’icyumweru asohoye indirimbo yavugishije abatari bake mbere na nyuma y’uko isohoka. Yagize ati’’Reka dusohore andi mashusho kuri iyi Nigga kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, noneho turebe ibikurikiyeho!!! indirimbo nshya kuri uyu wa gatanu".

Juno Kizigenza aritegura gusohora 'Kizigenza'

Iyi foto yakoresheje nk’integuza y’indirimbo ye nshya, Juno Kizigenza agaragara ari ahantu mu nzu yasenyutse ndetse n’ibirahure by’imiryango n’amadirishya bitariho, aba asa n’ushaka kugaragaza ubuzima yaciyemo. Uyu muhanzi ari kugaragaza gukora cyane mu muziki, agakunda kugaragaza n'udushya tutamenyerewe tukavugisha benshi bamukunda bakaryoherwa n’imyidagaduro.  


Bamwe na bamwe basigaye bategereza ko asohora indirimbo kugira ngo barebe agashya gakurikiraho cyane nk’uko akunda kubyivugira agira ati’ ndi rutwitsi muzi‘. Juno Kizigenza aherutse gusohora indirimbo yitwa Please Me yavugishije abatari bake bitewe n’umukobwa uyigaragaramo wambaye mu buryo butamenyerewe ndetse akaba anabyina mu buryo budasanzwe.

Integuza y'indirimbo Kizigenza ya Juno Kizigenza, uyu muhanzi yifashishije ifoto ye akiri muto      

Abatari bake bibajije kuri Juno Kizigenza wo mu bwana 

REBA HANO INDIRIMBO PLEASE ME YA JUNO KIZIGENZA IHERUTSE GUSOHOKA

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND