RFL
Kigali

Ibimenyetso 5 bizakwereka ko wowe n’umukunzi wawe mutumvikana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/08/2021 15:33
0


Iyo abakundana batumvikana biteza ibibazo mu mubano wabo ku buryo bishobora no gutuma batandukana. Ni ingenzi ko abakundana bumvikana kugira ngo urukundo rwabo rukomere rugere kure kuko iyo batumvikana umubano wawo ntaho uba werekeza.



Ibimenyetso 5 bizakwereka ko wowe n’umukunzi wawe mutumvikana:

1.Mu gihe akantu gato kazatera ikibazo gikomeye

Mu gihe uzakora agakosa gato ubundi we akagahinduramo ikibazo gikomeye, ubundi abakundana babereyeho gutegena amatwi. Naho mu gihe akabazo gato uzakagira ikibazo gikomeye icyo gihe umubano wanyu uba utameze neza pe.

2.Nta kidasanzwe mu rukundo rwanyu

Iyo hatariho ukumvikana hagati y’abakundana,bizagorana kugirana ibihe byiza,kugira ibihe byiza nibyo bituma umubano wanyu ukura,ubundi mu rukundo hagomba guhoramo udushya,nko gutemberana mwembi,kunjya gusura abantu mwembi…..mu mubano wanyu iyo harimo urukundo ndetse no gutegana amatwi nibwo umubano wanyu uzaramba.

3.Nta mbabazi

Imbabazi hagati y’abakundanye zisobanura ko mubanye neza, naho kutababarirana hagati yanyu bisobanuye ko mutumvikana. Bityo niba wowe n’umukunzi wawe bigoranye kubabarirana, ufite kumenya ko umubano wanyu uzangirika vuba.

4.Igihe kinini ni icy’uburakari kurusha icy’ibyishimo

Ubundi ubusanzwe, abakundana bagomba kurangwa n’urukundo ndetse n’umunezero kurusha umujinya ndetse n’uburakari, ariko ntabwo ubu ariko bimeze. Urukundo rwawe rugomba gutuma wishima, rugomba kuguha amahoro, ariko mu bigaragara ntabwo ari inkundo zose zishobora kubiguha.

5.Ntabwo akwisanzuraho

Itumanaho ni byose mu mubano wanyu kandi nabyo ni ikindi kimenyetso gishobora kwerekana niba abakundana bumvikana cyangwa batumvikana,Iyo abakundana bumvikana bisanzuranaho ku buryo babwirana buri kimwe cyangwa byinshi muri byo. Ariko iyo batumvikana ntabwo ari uku biba bimeze,aha ho we aba ashimisha no kubwira buri kimwe umuryango we n’inshuti ze kurusha uko yabibwira umukunzi we.

Src:www.Elcrema.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND