RFL
Kigali

Abakobwa: Reba ibintu 3 utari uzi ushyira mu maso bikangiza uruhu rwawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/08/2021 11:59
0


Hari ibintu usanga abantu barishyiriyeho bavuga ko bituma umuntu akira ibiheri no kugira uruhu rwiza ndetse bigakwira mu bakobwa bakabifata nk’ukuri kandi atari byo. Ibyo bintu akenshi iyo bishyizwe ruhu rwo mu maso ushobora gukira ariko ukiteza ibindi bibazo.



Ibintu 3 utaruzi ushyira mu maso bikangiza uruhu rwawe:

1.Umuti wo koza amenyo

Usanga abakobwa bamwe iyo barwaye ibiheri bashyiraho umuti wo koza amenyo (Colgate)ngo bikire cyane cyane ku biheri binini. Kuri bamwe birakira bikanuma vuba ariko kuko umuti woza amenyo utagenewe gukoreshwa ku ruhu, haba harimo ibiwugize byinshi uruhu rudashobora kwihanganira.

Niho uzasanga nyuma yo gukira ibiheri uruhu rwumirana cyane. Ni ingenzi rero gukoresha uburyo bundi nko gukubaho tungurusumu kurusha kwimenyereza ko uzajya wisiga umuti wagenewe koza amenyo.

2.Amazi ashyushye

Ubusanzwe ku mubiri amazi ashyushye ni meza kuko atuma imitsi ikora neza n’umuntu akumva aruhutse neza. Gusa ku ruhu rwo mu maso ho aya mazi ashobora kukwangiza kuko yatuma uruhu rubura amazi rukumirana. Ibyo bitandukanye no kwiyuka ukoresheje amazi ashyushye kuko byo bizibura utwenge tw’uruhu.

3.Amavuta yagenewe gusigwa ahandi

Abakobwa bamwe bafata amavuta yagenwe kwisiga ahandi ku ruhu nko ku mubiri usanzwe no mu mutwe bakayakoresha no mu maso. Mu maso hagomba kugira amavuta yaho yihariye ajyanye n’imiterere y’uruhu rwaho. Si byiza kuba wafata amavuta yagenwe koroshya intoki n’ibirenge ngo uyasige mu maso ushaka ko naho horoha. Uruhu rwo ku birenge ruba rutandukanye cyane n’uwo mu maso. Ntabwo rero bigamba gukoresha amavuta amwe mu gukemura ikibazo runaka.

Ibi bintu bitatu usanga abenshi babyibeshyaho bakaba babikoresha mu kwivura ibibazo bafite ku ruhu rwo mu maso. Kuri bamwe bashobora no gukira ariko bikaba byateza izindi ngaruka ku ruhu. Ni ingenzi rero kwitondera ibintu usiga ku ruhu rwo mu maso.

Src:www.womenresources.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND