RFL
Kigali

Miss Umuratwa Anitha yagiye muri Poland guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2021 20:23
0


Umuratwa Kate Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021, yagiye mu gihugu cya Poland guhatanira ikamba rya Miss Supranational 2021 igiye kuba ku nshuro ya 12.



Umuratwa yahagarutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kanama 2021. Aherutse kubwira INYARWANDA ko afite acyizere cyo guhesha ishema igihugu uko bikwiye.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aherutse gusaba Abanyarwanda kumushyigikira bakanda (Like) ku mafoto ye ari ku mbuga nkoranyambaga za Miss Supranational no kumanura (Download) Application ya Miss Supranational, hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

Miss Umuratwa agiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa nyuma ya Miss Umunyana Shanitah uheruka yo mu 2019.

Agiye muri Poland kandi nyuma y’uko kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru abakobwa bemeje kuzitabira Miss Supranational bari mu matsinda bakoze ibiganiro byiswe ‘Supra Chart’ na Anntonia Porsild wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2019.

Ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ababikurikiga babaga bemerewe kubaza ikibazo cyose bashaka umukobwa uhataniye ikamba. Buri tsinda ryabaga rifite ingingo runaka yo kuganiraho, rigizwe n’abakobwa bari hagati ya barindwi n’umunani.

Byari bigamije gutinyura aba bakobwa kuvugira mu ruhame, kumenya gutanga ibitekerezo mu buryo bwihuse ku ngingo ashobora kubazwa n’ibindi bitandukanye bimusigira ubumenyi.

Nsengiyumva Alphonse utegura Miss Supranational Rwanda, aherutse kubwira INYARWANDA ko atahita yemeza niba Umuratwa Anitha azitwara neza muri iri rushanwa, kuko uyu mukobwa yagiye ahura n’imbogamizi mu myiteguro ye.

Ati “Naba nkubeshye kubera ko yahuye n’imbogamizi nyinshi ariko ari gukora ibishoboka. Mu kwezi ko kwitegura twahise tujya muri Guma mu Rugo. Hari amashusho, hari amafoto yagomba gufata byagiye bigorana.”

“Hari amakanzu yagombaga kujyana, abatayeri bagombaga kumudodera bose bari muri Guma mu Rugo. Ni ukuvuga ngo ni ibintu bigoranye. Reba iminsi yamaze muri Tanzania nayo yikubye kabiri kuyo twari duteganyije, bivuze ngo agarutse iminsi yo guhita agenda yageze, ariko ari gukora ibishoboka kugira ngo bigende neza.”

Irushanwa rya Miss Supranational rizamara hafi ibyumweru bitatu, dore ko rizasozwa tariki 22 Kanama 2021. Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa rigiye kuba, mu 2020 ryasubitswe kubera Covid-19. 

Rizabera mu Mujyi wa Nowy Sacz muri Poland. Umunya-Thailand Anntonia Porsild azatanga ikamba rya Miss Supranational yari amaranye umwaka urenga.

Miss Umuratwa yajyanye icyizere muri Poland aho ahagarariye u Rwanda 

Umuratwa yaherekejwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege n’abo mu muryango we

Umuratwa avuga ko afite icyizere cyo kwitwara neza muri iri rushanwa 

Miss Umuratwa Kate agiye gukorera mu ngata Miss Umunyana wahagarariye u Rwanda mu 2019








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND