RFL
Kigali

Louise wa Gatonda yakoze indirimbo 'Amashimwe' yanyujijemo ishimwe rye ku Mana ku bwa byinshi yakoze mu buzima bwe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/08/2021 16:05
0


Louise Manishimwe [Louise wa Gatonda] umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Utah, yashyize hanze indirimbo nshya 'Amashimwe' ikubiyemo ishimwe rye ku Mana ku bwa byinshi byiza yamukoreye mu buzima bwe.



Louise wa Gatonda yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya ari iy'amashimwe. Yavuze ko afite byinshi atarondora ashimira Imana. Yagize ati "Ni indirimbo y'amashimwe, ndashimira Imana ko hari byinshi yakoze mu buzima bwanjye. Imana yakoze ibikomeye byinshi njyewe ntarondora niyo mpamvu nabinyujije mu ndirimbo kuko nkunda kuririmba. Ikindi ndashima Imana ijya ihuza imiryango yari yaratatanye ndetse n'abavandimwe bakongera kubonana".


Louise wa Gatonda avuga ko afite byinshi atarondora ashimira Imana

Uyu muhanzikazi wiyise Louise wa Gatonda uri mu kiragano gishya mu muziki wa Gospel unanyuzamo akaririmba yicurangira gitari, ashyize hanze iyi ndirimbo nshya yise 'Amashimwe' nyuma y'amezi abiri asohoye indi yise 'Ibyishimo' nayo yasohotse ikurikira 'Ntumpiteho' na 'Hold on'. Indirimbo zindi yakoze ni; 'Senga', 'Urugo rwiza' na 'Umucunguzi'. Muri izi ndirimbo zose, iyakunzwe cyane ni 'Ntumpiteho' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 6 ku rukuta rwe rwa Youtube rwitwa Louise wa Gatonda.

Louise wa Gatonda yasohoye indirimbo nshya 'Amashimwe'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'AMASHIMWE' YA LOUISE WA GATONDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND