Kigali
Bralirwa
-->

Mu isura nshya AS Kigali yatangiye umwiherero yitegura CAF Confederation Cup – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/08/2021 15:05
0

Nyuma y'uko Minisiteri ya Siporo yemereye ikipe ya AS Kigali gutangira imyitozo, abakinnyi n’abandi bakozi b’iyi kipe batangiye umwiherero bitegura umwaka w’imikino wa 2021/22 bafitemo irushanwa rikomeye bazitabira rya CAF Confederation Cup.



Mu bageze mu mwiherero harimo abakinnyi basanzwe bakinira iyi kipe n’amasura mashya y’abo iherutse gusinyisha kugira ngo bazayifashe kugera ku ntego yayo yimirije imbere muri uyu mwaka w’imikino ndetse n’abakozi b’iyi kipe.

Mu minsi ishize ni bwo AS Kigali yahawe uburenganzira bwo gutangira ibikorwa by’imyitozo muri gahunda yo kwitegura amarushanwa ari imbere arimo shampiyona n’imikino nyafurika ya CAF Confederation Cup.

AS Kigali yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2020/21, inyuma ya APR FC yatwaye igikombe nayo ikaba izasohokera u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League.

Mu rwego rwo kwitegura neza amarushanwa AS Kigali ifite muri uyu mwaka, yaguze abakinnyi 9 bashya bo kifasha barimo na Haruna Niyonzima uzwi cyane mu karere ka Afurika y’iburasirazuba n’abandi barimo umunyezamu Ntwari Fiacre, Dennis Rukundo, Butera Andrew, Mugheni Fabrice, Rugwiro Herve, Robert Saba, Ghialaini Uwimana na Niyibizi Ramadhan.

Ndekwe Felix mu bakinnyi bagiye mu mwiherero

Myugariro Ahoyikuye Jean Paul 


Umunyezamu Ntwari Fiacre waguzwe na AS Kigali imukuye muri Marines

Umuganga mukuru w'ikipe Arsene Rugumaho ari kumwe n'ikipe mu mwiherero






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND