RFL
Kigali

Ruhango: Umusore ajya mu mihango nk'abakobwa ikamuzahaza cyane - VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/08/2021 10:45
1


Biratangaje cyane kumva hari umuhungu ujya mu mihango nk'abakobwa, bibaho mu gihe yavutse afite ibice bijya guhura niby'abakobwa kandi ari umuhungu, nk'uko mu Karere ka Ruhango hano mu Rwanda havugwa umusore ujya mu mihango y'abakobwa.



Mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kinihira, hagaragaye umusore uri mu kigero cy'imyaka 19 uvuga ko ajya mu mihango nk'uko Tv1 dukesha iyi nkuru yabitangaje. Iyo iminsi 28 igeze aba ari mu bihe bidasanzwe by'imihango akaribwa bikomeye akajyanwa kwa munganga ari indembe kugira ngo ahabwe imiti.

Imiterere y'uyu musore irimo ijwi n'igihagararo ni nk'iy'abahungu ndetse afite n'igitsina cy'abahungu, gusa akagira nanone n'igitsina nk'icy'abakobwa kitagaragara neza. Icyakora afite amabere ameze y'abakobwa. Avuga ko imihango ye iyo igeze yumva mu nda huzuyemo ibintu bimeze nk'amazi ariko ntasohoke, ubwo aba ari mu buribwe bukomeye bigatuma ajya kwa muganga gufata imiti igabanya uburibwe.

Yagize ati “Kuko imihango idasohoka ndarwara nkumva mu nda harimo ibintu by’amazi, bantera umuti ungabanyiriza uburibwe.” Uyu musore avuga ko yiyumva nk'umuhungu, gusa akaba yaratunguwe no kubwirwa ko afite nyababyeyi. Ati: "Mfite ikibazo cyo kudasobanuka neza hasi,..mwankorera umuvugizi bakamvuza kubera ko birambangamiye kuba ntafite icyo ndicyo nyine ntari umuhungu cyangwa umukobwa".

Umubyeyi w'uyu mwana yabwiye Tv1 ko yakabaye yaramuvuje cyera akivuka ariko akaba yarabuze ubushobozi. Yavuze ko yagerageje kumujyana ku bitaro bya Gitwe bamuca Miliyoni 7 z'amanyarwanda kugira ngo bamuvurire umwana bamuhindure umukobwa na cyane ko umu Dogiteri wo muri ibyo bitaro yamusanzemo nyababyeyi. 

Amakuru avuga ko ibitaro bya Gitwe byamuhaye Taransiferi ya CHUK, bagezeyo bababwira ko hari umuganga w'umuzungi bategereje akaba ari we uzamubaga. Bagiyeyo mbere y'umwaduko wa Covid-19, aho iki cyorezo gikarije ubukana bahitamo gusubira iwabo m ruhango. Na n'ubu baracyategereje ko CHUK izabahamagara. 

REBA HANO UYU MUSORE AVUGA IKIBAZO AFITE KIMUHANGAYIKISHIJE 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maniraguha2 years ago
    Ubwo c Ashyukwa nkabahungu?





Inyarwanda BACKGROUND