RFL
Kigali

Komite ya Musanze FC yagarutse mu nshingano nyuma y'umunsi isezeye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/08/2021 8:13
0


Komite Nyobozi ya Musanze FC, nyuma y'umunsi umwe isezeye ku nshingano zo kuyobora ikipe ya Musanze FC, yaje kwisubiraho ku cyemezo yari yarafashe igaruka mu nshingano.



Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama ni bwo Komite Nyobozi ya Musanze FC iyobowe na Tuyishimire Placide yari yafashe umwanzuro wo gusezera kuri izi nshingano bitewe n'impamvu zigera kuri 3 harimo kutumvinaka ku mafaranga Akarere ka Musanze kari kageneye iyi kipe.


Komite Nyobozi ya Musanze FC n'Akarere ka Musanze bamaze kumvikana 

Akarere kacyakira ubu bwegure, byatumye kiyemeza kugirana ibiganiro na Komite yari imaze kwegura. Mu biganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho impande zombi zamaze amasaha agera kuri 5 ziganira, baje guhurira hagati, Akarere gasaba Komite Nyobozi kugaruka mu nshingano ndetse Akarere nako kemera ko kagomba kongera amafaranga kagenera ikipe.

Tuyishimire Placide uyoboye iyi Komite si ubwa mbere yeguye ku nshingano dore ko no mu 2019 tariki 21 Ukuboza yigeze kwegura kuri iyi mirimo ariko tariki 31 Ukuboza nyuma y'iminsi ine gusa amatora agasiga n'ubundi yongeye kwicara kuri uyu mwanya.


Placide usanzwe ayobora Komite Nyobozi ya Musanze FC 

Musanze FC iri mu makipe y'uturere akoresha ingengo y'imari iri hejuru ndetse idakunze kuvugwamo ibibazo by'amikoro, kusa kuri iyi nshuro Komite ikaba yaravugaga ko amafaranga bagenewe n'Akarere ka Musanze yari macye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND