Kigali

Israel Mbonyi, Clarisse Karasira, Niyo Bosco, Masamba na Andy Bumuntu bahumurije ababuze ababo kubera COVID-19-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/08/2021 7:51
0


Abahanzi barimo Clarisse Karasira, Niyo Bosco, Israel Mbonyi na Andy Bumuntu bahumurije ababuze ababo kubera icyorezo cyugarije Isi, ibyangiritse bitewe na Covid-19 babasaba kutadohoka.



Ni amafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ubufatanye bwa buri muhanzi ariko kuri ayo mafoto harimo ubutumwa butandukanye bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bagaca amarenga ko baba bari gukora indirimbo bafatanyije ndetse isaba abanyarwanda kutadohoka bagakomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima.

Umuhanzi ukunzwe muri iyi minsi bitewe n’ibihangano bye binyura abatari bake, Andy Bumuntu wabimburiye abatari bake bagaragara ku mafoto yageneye ubutumwa bwe abaturarwanda abasaba kutadohoka.


Andy Bumuntu, Niyo Bosco na Masamba

Yagize ati: "(…) Mu bihe nk'Ibi aho byinshi byangiritse kubera icyorezo cya COVID-19, ntacyaruta gukomeza guhana ihumure ndetse no gukomeza kwirinda tutadohoka!’’

Nyuma yo gutanga ubwo butumwa Clarisse Karasira yahise amwereka ko bari kumwe muri urwo rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 maze atanga ubutumwa bwe ku banyarwanda ababwira ko umuntu wabuze icyizere ubuzima bumucika areba.


Andy Bumuntu, Alyn Sano na Mani Martin

Yagize ati: "(…) Umuntu wabuze icyizere, ubuzima bumucika abureba. Twe abanyarwanda twiyemeje kwishakamo imbaraga ndetse no guhorana icyizere. Covid-19 irimo kudindiza byinshi, guhombya benshi ariko ntidushidikanya ko icyizere gihari cyo kuyinesha.’’ Arongera ati: ’’Abadukuriye batweretse ko iyo dushyize hamwe ntacyatunanira.’’

Muri aya mafoto ariho abahanzi batandukanye bari muri studio bari guca amarenga ko hari indirimbo bari gukora ijyanye no gushishikariza abantu kurwanya icyorezo cya Covid-19 barimo, Intore Massamba, Alyn Sano, Niyo Bosco, Israel Mbonyi, Clarisse Karasira, Kivumbi, Mani Martin, Buravan, Mike Kayihura n’abandi.

Kivumbi King na Peace Jolis

Israel Mbonyi, Clarisse Karasira na Andy Bumuntu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND