RFL
Kigali

Umwungeri Patrick wabaye Kapiteni wa Police FC ubu ni umukinnyi wa Bugesera FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/08/2021 18:00
0


Myugariro w'inyuma mu kibuga wahoze muri Mukura victory Sport, Umwungeri Patrick, amaze gusinyira ikipe ya Bugesera FC amasezerano y'imyaka 2.



Umwungeri wabaye Kapiteni wa Police FC kuva 2018 kugera 2019, yari amaze umwaka yicaye nyuma yo gutandukana na Mukura victory Sport ubwo yakoraga impinduka umwaka w'imikino 2020-21 wenda gutangira. Patrick Umwungeri yari yarageze muri Mukura victory Sport mu 2019 ayikinira umwaka umwe batwarana igikombe cy'agaciro ndetse ayikinira imikino 12 muri 23 yaranze shampiyona.


Patrick Umwungeri akigera muri Mukura 

Patrick Umwungeri w'imyaka 27 yanyuze mu makipe nka SEC Academy yavuyemo mu 2011 yerekeza muri kiyovu yakiniye umwaka w’imikino 2011/2012, nyuma yerekeza muri As Kigali yavuyemo mu 2015, asinyira Police FC atandukana nayo mu 2019. kuri iki gicamunsi akaba akomereje urugendo rwe mu ikipe y`ibiurasirazuba bw' u Rwanda Bugesera FC ku masezerano y'imyaka ibiri.

Aganira na InyaRwanda, Patrick yavuze ko yahisemo gusinyira Bugesera FC kubera ko ashaka gukorana na Abdul  Mbarushimana. Ati: “Abdul ni umutoza utuma umukinnyi agira igihaha kandi nkurikije ibihe narindimo numvaga uwo mutoza ariwe nshaka.”


Umwungeri wambaye 5 ubwo yakiniraga Police FC 

Andi makipe yashakaga uyu musore ni ikipe ya Etincelles FC yo mu burengerazuba bw'u Rwanda ndetse na Gorilla FC ibarizwa mu mujyi wa Kigali, ikaba imaze umwaka umwe mu kiciro cya mbere, ariko zose Bugesera akaba ariyo yari iri imbere mu biganiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND