RFL
Kigali

Umugabo uhamya ko yishwe na Covid-19 akazuka yatangaje ko avuye mu Ijuru anavuga ibyo yahabonye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/08/2021 13:12
0


Umugabo ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe cyo ku mugabane wa Afrika yatanze ubuhamya abwira inshuti n'abavandimwe be ko avuye mu Ijuru nyuma yo kwicwa na COVID-19 akazuka. Yahamije rwose ko avuye mu ijuru anahishura ibyo yahabonye ahanura abantu.



Uyu mugabo nyuma yo kwicwa na COVID-19 akazuka nk'uko abyihamiriza, yavuze ko avuye mu ijuru. Nk'uko ikinyamakuru legitpost.com.ng cyabyanditse, yahishuye ibyo yabonyeyo avuga ko hariyo ubuzima nyuma y'ubu buzima, yongeraho ko ubwo buzima ari bwiza kuruta ubwo mu Isi, ashimangira ko mu ijuru ari mu yindi si iruta uyu mubumbe dutuye.


Yabwiye abantu ko kubyemera ari amahitamo yabo ati ”Niba uri umuhakanyi, turashaka ko wemera ibyabaye, navuye mu ijuru”. Yashimangiye ko ibi ari ukuri yongeraho ko yagendanaga n’abantu atazi kandi akanabana nabo. Yongeye kuvuga ko hari ubundi ubuzima nyuma y’ubu buzima bwo ku Isi asaba abantu kujya bumva abababwira ibijyanye n’ijuru. Yahishuye kandi ko yabwiwe ko agomba kugaruka kuri uyu mubumbe.


Agifatwa na COVID-19 benshi baramukomezaga bakamubwira ko azakira vuba birangira imwishe nyuma arazuka

Uyu mugabo kandi yakomoje kuri Nelson Chamisa umunya-polike ukomeye muri Zimbabwe akaba ari we muyobozi mukuru w’ishyaka ‘The Movement for Democratic Change Alliance’.  Yavuze ko uyu munya-Politike yamusengeye ku bryo ari no mu batumye akira igihe yari arembye.

Yabwiye abatuye iki gihugu ko igihe kizaba kiri mu biganza bya Nelson Chamisa kizaba kiri mu biganza byiza ahanura ko Imana yamuhisemo ngo akiyobore. Yongeyeho ko ishyaka riri ku butegetsi rya ZANU-PF ibyo ryakora byose ritazayobora mpaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND