RFL
Kigali

Ibizamini 3 by’ibanze abitegura kurushinga bagakwiye gukora mbere yo kubana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/08/2021 11:45
1


Niba witegura gukora ubukwe, cyangwa se warabukoze benshi bazi uburyo babanza kugana kwa muganga bipimisha SIDA cyangwa se izindi ndwara, kugira ngo bamenye uko bahagaze, n’uburyo bazitwara mu muryango mushya.



Mbere yo kubana, benshi baca mu mashuri yigisha iyobokamana, ayigisha iby’icungamutungo, ariko hari n’ibindi by’ingenzi cyane mwagakwiye kwitaho mbere yo kubana; kumenya uko ubuzima bw’umubiri n’imitekerereze buhagaze.

Kubimenya ntibivuze gushaka ikosa k'uwo ukunda, cyangwa se guhita umwanga mu gihe ubonye ikibazo, ahubwo bibafasha kwitegura neza no kwirinda ibibazo byashoboraga kuzavuka nyuma. Ibizamini 3 by’ibanze mugomba gukoresha mbere yo gukora ubukwe:

1.Ibibazo bishobora gukwirakwizwa bitewe n’akoko (genetics)

Hari ibintu by’ingenzi ugomba kumenya kuri wowe cyangwa se umufasha wawe, niba mwaba mugendana uturemangingo fatizo (genes) dushobora kuzatera ibibazo ku bana muzibaruka. Hari indwara zimwe na zimwe ziterwa n’akoko, izo twavuga:

-Thalassemia; iyi ni indwara ikwirakwizwa mu miryango (akoko; genetics), aho umwana aba adashobora gukora uturemangingo dutukura tw’amaraso, bigasaba ko ahora aterwa amaraso buri gihe)

-Kanseri; hari uturemangingo dutera kanseri dukwirakwizwa mu miryango

-Diyabete kimwe n’izindi ndwara ziba mu mitekerereze

Icyo mwakora

Hari ibizamini bikorwa kwa muganga, hakoreshejwe amaraso. Hari ibitaro bizobereye mu bizamini by’akoko (genetics problems) bibikora ushobora kubagana ugasobanuza birambuye.

2.Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Aha niho usanga abantu benshi bibanda cyane, cyane cyane ku ndwara ya SIDA. N'ubwo SIDA/VIH ari indwara ihangayikishije, ariko hari n’izindi zibanze mwagakwiye kumenya neza uko muhagaze mbere yo kubana. Izo ni; hepatite C, indwara y’imitezi, herpes n’izindi. Izi ndwara ni ngombwa cyane kuzipimisha mbere, kuko akenshi kuzandura biba ubuzima bwawe bwose, tutibagiwe ibyago byo kwanduza abana muzibaruka.

Icyo mwakora

Ibi bizamini byo bikorerwa ahantu henshi, nabyo bikorwa bafata amaraso bakayasuzuma. Ibyo umukunzi yaba akwizeza byose, ko atarabikora na rimwe cyangwa se ko atarwaye imwe muri izi ndwara, ni ngombwa kwipimisha mbere yo kubana kugira ngo bizabafashe mu buzima buri imbere.

3.Kumenya itsinda ry’amaraso yawe

Hari byinshi bivugwa ku byerekeye amatsinda cyangwa ubwoko bw’amaraso (blood group) biba atari byo. Nko kuvuga ngo ufite O ntiyabana n’ufite A, ibi sibyo na gato rwose. Babana kandi bakabyara abana bifuza bose.

Gusa, hari ibindi mu byerekeye itsinda ry’amaraso twavuzeho, ibyo byitwa rhesus (Rh factor; Rhesus factor), ni ka kamenyetso gakurikira itsinda ryawe (urugero O+, AB-, B+, n’ibindi). Niba ufite O ikurikiwe n’akamenyetso + ni ukuvuga ko ufite O na rhesus positive, niba ufite AB- ni ukuvuga ko ufite groupe AB na rhesus negative.

Mu gihe mwitegura kubana ni ngombwa ko mwese muhuza rhesus (soma rezisi). Gusa, mu gihe mudashoboye kuyihuza, kubimenya mbere ni ingenzi cyane, kuko bifasha mu gihe umugore atwite. Iyo umubyeyi adahuje rhesus n’umwana bitera ibibazo bikomeye ku buzima harimo no kubyara umwana upfuye cyangwa se agapfira mu nda.Niyo mpamvu ari ingenzi kumenya ubwoko bw’amaraso bwawe n’ubw’umukunzi wawe, mu gihe mukitegura kurushinga.

Icyo mwakora

Gupima ubwoko bw’amaraso ni ikizamini cyoroshye kandi gikorerwa henshi, bisaba gufata amaraso, kandi hakoreshwa amaraso macye cyane. Ushobora kugana ivuriro rikwegereye. Ibyo ni bimwe mu bizamini by’ingenzi mugomba gukora wowe n’uwo mwitegura kurushinga.

Src:www.Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NDACAYISABA Moïse2 years ago
    Ndashima ibiganiro mutugezaho.





Inyarwanda BACKGROUND