RFL
Kigali

Umukobwa yarambiwe no kugumirwa akajya ajya gusenga yambaye ikanzu y'ubukwe nk'umugeni -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/08/2021 11:02
1


Umukobwa yabaye iciro ry'umugani mu rusengero rwa Dunamis ruri Abuja muri Nigeria nyuma y'amakuru avuga ko yagumiwe akigira inama yo kujya ajya gusenga yambaye ikanzu y'ubukwe bikarangaza benshi.



Uyu mukobwa wo muri Nigeria aherutse kwiyitaho maze ahinduka ingingo yo kuganirwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kujya agera mu  rusengero yambaye mu buryo budasanzwe. Yitabiriye amasengesho ku cyumweru mu rusengero rwa Dunamis i Abuja, yambaye umwenda w'ubukwe kuko yifuzaga ko Imana imutonesha mu buzima bwe kugira ngo abone umugabo babana nk'uko ikinyamakuru Nairaland kibitangaza.


Abajijwe ku myambarire ye, uyu mukobwa utatangajwe amazina ye yavuze ko yambaye umwenda w'ubukwe kugira ngo agaragaze ko yizera Imana izamuha umugabo nawe akambara ikanzu y'ubukwe bya nyabyo. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Laurent2 years ago
    Mwamunyihereye uwo mukobwa biba ntamiziro afite





Inyarwanda BACKGROUND