RFL
Kigali

Umusore wiga Ikiganga yagize ihungabana ubwo yajyaga mu ishuri agasanga umurambo bamuhaye kwigiraho ar'uw'umukunzi we yari yarabuze

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/08/2021 9:33
0


Birashavuza kumara imyaka n'imyaka ushakisha umukunzi wawe wari warabuze uzi ko uzongera kumubona kuko utazi irengero rye uti 'wenda azaza', gusa ibyabaye ku musore w'umunyeshuri witwa Enye Egbe wo muri Nigeria, ni agahomamunwa nyuma yo guhabwa umurambo w'umukunzi we ngo awigireho isomo.



Mu nkuru zitandukanye z'ibitangazamakuru harimo na BBC, zivuga ko uyu musore w'imyaka 26 y'amavuko yahuye n'ihungabana rikomeye ubwo yari mu ishuri bari kwiga isomo ryitwa 'Anatomy', we n'abanyeshuri bagenzi be bigaga muri Kaminuza ya Calabar yo muri Nigeria, hanyuma isomo rigeze binjira mu ishuri buri wese ajya kumeza kwigira ku murambo bamuteguriye. Egbe akireba umurambo agiye kwigiraho yasanze ari umukobwa wari inshuri ye magara witwa 'Divine'.


Enye Egbe yaguye mu kantu ubwo yasangaga umurambo wo kwigiraho ari uwa Divine bakundanaga

Egbe na Divine barakundanaga, bakajya bajyana mu birori bakidagadura, umunsi umwe Divine asohokana n'abandi bantu ntiyataha mu rugo abura atyo, umuryango we watangiye kujya umushakisha hirya no hino no gutanga amatangazo kuri Polisi ngo barebe niba bazabona Divine ariko baraheba, ubwo Egbe nawe yari yaramaze kwiheba ko atakibonye Divine umukunzi we.

Egbe, akibona umurambo w'umukunzi we yahise asohoka mu ishurio yiruka arira n'igihumure, abanyeshuri bamwirukaho kumuhumuriza. Umusore yahise atanga ubutumwa ku muryango wa Divine abamenyesha ko umukobwa wabo yamubonye ari umurambo bityo ko yishwe cyera. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND