Dj Cuppy avuka ku muherwe utunze arenga Miliyari 2 z’amadorali witwa Femi; amafoto ye ari gusomana n’umwe mu bahoze bakina muri filime ya ‘Big Brother Naija’ akomeje kuvugisha benshi.
Umuherwekazi utunze miliyoni 2 z’amadorali witwa Dj Cuppy, yamamaye mu kibuga cy’imyidagaduro mu gihugu akomokamo cya Nigeria, no mu bindi
bice binyuranye by’isi birimo cyane ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Amafoto ye ari gusomana n’umukinnyi wa filime witwa Kiddwaya
akomeje kuvugisha abakunzi b’uyu mukobwa w’imyaka 28, ufite se w’umuherwe witwa
Femi Otedola utunze arenga Miliyari 2 z’amadorali, nk’uko ikinyamakuru cya Forbes
kibigaragaza.
Mu busanzwe aba bombi bakaba basanzwe ari inshuti magara ariko
kubona uyu musore asoma Cuppy byatumye benshi bacika ururondogoro, bamwe
bagaragaza ko banezezwa no kubona aba bombi bari mu rukundo bikareka kuba
ubucuti bwonyine.
TANGA IGITECYEREZO