RFL
Kigali

Abafana bakomeje kuvugishwa na Dj Cuppy wagaragaye ari gusomana-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/08/2021 17:48
0


Dj Cuppy avuka ku muherwe utunze arenga Miliyari 2 z’amadorali witwa Femi; amafoto ye ari gusomana n’umwe mu bahoze bakina muri filime ya ‘Big Brother Naija’ akomeje kuvugisha benshi.



Umuherwekazi utunze miliyoni 2 z’amadorali witwa Dj Cuppy, yamamaye mu kibuga cy’imyidagaduro mu gihugu akomokamo cya Nigeria, no mu bindi bice binyuranye by’isi birimo cyane ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Amafoto ye ari gusomana n’umukinnyi wa filime witwa Kiddwaya akomeje kuvugisha abakunzi b’uyu mukobwa w’imyaka 28, ufite se w’umuherwe witwa Femi Otedola utunze arenga Miliyari 2 z’amadorali, nk’uko ikinyamakuru cya Forbes kibigaragaza.

Mu busanzwe aba bombi bakaba basanzwe ari inshuti magara ariko kubona uyu musore asoma Cuppy byatumye benshi bacika ururondogoro, bamwe bagaragaza ko banezezwa no kubona aba bombi bari mu rukundo bikareka kuba ubucuti bwonyine.Byari ibyishimo bikomeye kuri Cuppy mu maboko y'inshuti ye magara amusoma ku itamaAbafana bakomeje kwifuza ko aba bombi umubano wabo warenga ubucuti ukavamo guteretana








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND