RFL
Kigali

Satani nakwereka ibibura ujye umwereka ibihari! Korali Salem mu ndirimbo 'Nta mpamvu n'imwe' y'ubutumwa bw'ihumure-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/08/2021 14:56
0


Korali Salem ikora umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri Paruwasi ya Rwikubo, itorero rya Rwibuko, mu rurembo rwa Ngoma ni mu karere ka Rwamagana yashyize hanze indirimbo y’amashusho yise “Nta mpamvu n’imwe” ihumuriza abantu b’Imana kugira ngo satani atabihebesha.



Ni indirimbo irimo ubutumwa bw'ihumure ndetse ikabwira abantu ko hari ibyo Imana y’abakoreye bashobora gushingiraho bikabaremera ibyiringiro by’ejo hazaza. Aba baririmbyi bashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'uko basohoye indirimbo eshatu z’amajwi; “Nta Mpamvu n’imwe”, “Hambere aha” n'iyitwa “Ku irembo” baheruka gushyira hanze mu minsi ishize. Ubu batangiye gukora amashusho y'izo ndirimbo ndetse yose yamaze kurangira, kuri ubu bakaba bashyize hanze amashusho y’indirimbo “Nta mpamvu n’imwe”.

Umuyobozi wa Korali Salem, NKUNDIYAREMYE Jean de Dieu, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo itanga ubutumwa bwo guhumuriza abantu rimwe na rimwe satani ajya yiheba abantu akabibagiza imirimo Imana yabakoreye. Yagize ati “Ubutumwa twashakaga gutanga mu ndirimbo “Nta mpamvu n’imwe” ni bwo guhumuriza abantu b’Imana, kugirango satani atabihebesha kandi hari ibyo Imana y’abakoreye bashobora gushingiraho bikabaremera ibyiringiro by’ejo hazaza..’’

Yakomeje avuga ko impamvu yabateye kwandika iyi ndirimbo bibutse ibyo Imana yakoze bashaka no kubwira abakirisitu ko bataha agaciro amajwi ya satani abaca intege. Ati “Impamvu n’uko twasanze kenshi Abakristo twakira amajwi ya Satani aduca intege ugasanga niyo aganjije kandi Hari ibyo Imana iba yarakoze birenze. Rero twashakaga kwibutsa Abakristo ko hari ntwaro ikomeye dufite yo kuneshesha Satani dushingiye kubyo Imana yadukoreye.’’


Korali Salem yatangiye gushyira hanze amashusho y'indirimbo zayo

Korali Salem yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 2008, yavutse muri korali 2 zahujwe ( Korali IBYIRINGIRO yari iy’Urubyiruko na Korali ELAYO yari iy’Abanyeshuri). zakoreraga umurimo w’Imana mu itorero rya Rwikubo, Paruwasi ya Rwikubo muri 2008. Ubu ikaba igizwe n’ibyiciro byose ( urubyiruko n’abubatse ingo). Korali Salem imaze gukora ivugabutumwa mu ndirimbo mu ntara zose z’igihugu no mu mujyi wa Kigali. 

Kugeza korali Salem imaze gusohora album imwe ya audio n’iya kabiri irimo gutegurwa muri uyu mwaka ikaba imaze gushyira hanze indirimbo eshatu izaba iri kuri album ya kabiri. Muri gahunda korali Salem ifite barifuza gukora ivugabutumwa babinyujije mu bihangano byabo, ku bw’ibyo muri iyi minsi bahugiye mu gutegura iryo vugabutumwa ku buryo bwagutse kugirango ribashe kugera kure hashoboka. Barateganya gusohora album ya kabiri muri uyu mwaka. Indirimbo z'iyi korali wazisanga kuri shene yayo ya Youtube yitwa Salem Choir ADEPR Rwikubo.


Salem choir basohoye amashusho y'indirimbo Nta mpamvu n'imwe'

REBA HANO INDIRIMBO 'NTA MPAMVU N'IMWE' YA KORALI SALEM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND