RFL
Kigali

Ku munsi w’ubukwe yahanuye umukobwa we amwibutsa ko ikintu cya mbere abagabo bakunda ari ugutera akabariro amusaba kuzajya abyemera aho baba bari hose mu rugo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:2/08/2021 15:39
0


Umubyeyi yatunguranye atabiciye ku ruhande ku munsi w’ubukwe imbere y’imbaga ahanura umukobwa we amwibutsa ko ikintu cya mbere gishimisha umugabo ari ugutera akabariro maze amusaba kuzajya abyemerera umugabo we aho baba bari hose mu rugo.



Iyo ugiye kurongorwa akenshi umubyeyi akugira inama y’uko urugo rwubakwa n’ibindi kugira ngo muzagire urugo rukomeye. Ku munsi w’ubukwe mu ruhame umukobwa wo muri Nigeria yahanuwe na nyina amwibutsa ko akwiye kwemerera umugabo we agatera akabariro igihe cyose abikeneye kuko aribyo bya mbere bishimisha abagabo. 


Kubera ukuntu aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ibitangazamakuru byinshi iyi nkuru byayigarutseho.

Yakomeje abwira uyu mukobwa we ko akwiye kujya yibwiriza no mu gihe umugabo we atabimusabye! Uko yahanuraga uyu mukobwa we hafatwaga amashusho mbese bya bindi byo mu bukwe. 

Kugeza ubu aya mashusho yakwiye ku mbuga nkoranyambaga bamwe batunguwe n’uko uyu mubyeyi yahanuye uyu mukobwa we mu ruhame gusa hari n’abavuze ko ibi abakobwa benshi bagakwiye kubimenya kuko biza ku isonga mu byubaka urugo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND