RFL
Kigali

Nta kudohoka! Koko APR FC ikeneye Nishimwe Blaise?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/08/2021 14:02
1


Kuva isoko ry'igura n’igurisha mu Rwanda ryafungurwa uyu mwaka, APR FC, Rayon Sports zikunze kumvikana hagati yazo zihanganiye umukinnyi Nishimwe Blaise usanzwe uri mu biganza bya Rayon sports.



Blaise Nishimwe, ni umukinnyi w'imyaka 23 y'amavuko akaba yarasinyiye ikipe ya Rayon Sports ku ngoma ya Munyakazi Sadate, asinya amasezerano y'imyaka 3 aho ubu ashoje umwaka umwe. Byanyura mu nzira ikwiye byanyura mu yindi nzira uyu mukinnyi ari gushakwa n'ikipe ya APR FC akaba yakiyongera ku bandi bakinnyi bo mu kibuga hagati iyi kipe ifite.


Nishimwe Blaise amaze umwaka umwe muri Rayon Sports 

Mu myaka ibiri ishize APR FC imaze kugura abakinnyi 7 muri Rayon Sports barimo uwari kapiteni wayo Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Bukuru, Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, na Niyonzima Olivier Saif.

Ese koko APR FC icyeneye Nishimwe Blaise

Nishimiye Blaise amaze umwaka umwe akina ku ruhando twavuga ko rukomeye ndetse anakinira ikipe y'ubukombe. Blaise afite ubushobozi bwo gukina imyanya itatu yo mukibuga hagati harimo nimero 6, nimero 8 ndetse akaba yakina nka nimero 10.


Ruboneka Bosco umwe mu bakinnyi bakomeye muri ARP FC kandi bakina ku mwanya umwe na Blaise 

Uyu musore aramutse yerekeje muri APR FC yasangamo abakinnyi bakomeye bagera kuri 7 kandi bakina ku mwanya umwe Barimo; Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, na Nsegiyumva Ir'shad. Muri aba bakinnyi usibye Nsegiyumva Ir'shad na Mugisha Bonheur, abandi Bose nibura bamaze umwaka muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu. Twavuga ko aribo bazarwanira umwanya mu kiciro kibanza.

Ese Nishimwe Blaise ntashobora kwibira nka bakuru be byagoye?

Nishimwe Blaise aramutse agiye mu ikipe ya APR FC yaba abisikanye na Mukuru we mu kazi Mushimiyimana Mohamed uherutse kurekuzwa n'iyi kipe Kandi yaramuguze avuye mu ikipe ya Police FC ari ku rwego rwo hejuru gusa kubera umubare mwinshi w'abakinnyi bakinaga hagati mu kibuga, byaramugoye kugeraza ejobundi yisanze hanze y'ikipe. Nkomezi Alex ni undi mukinnyi wavuye muri Mukura afite umupira uri hejuru Kandi APR FC yari icyeneye ariko nyuma byaramugoye kugera n'aho yenda gutizwa nabyo biranga nyuma agaruka mu ikipe ya Mukura ariko na n'ubu yaribuze.


Nkomezi Alex yaguzwe na APR FC akenewe ariko ntiyahiriwe 

Ikipe ishaka kugera kure mu marushanwa ikoresha abakinnyi benshi kandi benda kujya ku rwego rumwe twavuga guko ari cyo APR FC yaba igamije niba ishaka kugura Blaise ariko icyo gihe abakinnyi bamwe babihomberamo kugeza  ku rwego n'umupira wawe wagenda nka nyomberi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isaac Newton2 years ago
    ese olivier konumva uvuga ushaka kugaragaza ko kuba blaise agiye muri APR FC cyaba ari ikibazo kimuganisha kudakina uri umutoza wa APR kuburyo utazamukoresha? icyiza nakugiraho inama wakora akazi kawe nkumunyamakuru ukareka kwigira agent wa blaise. ikindi ureke gukoreshwa na gasenyi!!!!!! abo APR FC yakuye muri Rayon sport nimenshi kandi barakina banabonye namahirwe yokujya gukina hanze y'igihugu. Mangwende, Haruna,Manzi,Mutsinzi nawe rero wasanga ariyonzira imujyana hanze.





Inyarwanda BACKGROUND