RFL
Kigali

Israel Mbonyi yatangaje ko yagiriwe inama yo guhagarika ibitaramo yari gukorera mu Burundi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2021 13:12
1


Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko yagiriwe inama n’inzego z’ubuzima yo guhagarika ibitaramo bitatu yari gukorera mu Burundi kubera icyorezo cya Covid-19.



Uyu muhanzi atangaje ibi nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, yanditse kuri Twitter ivuga ko Israel Mbonyi atarabona uburenganzira bwo gukorera igitaramo muri iki gihugu.

Israel Mbonyi yari afite ibitaramo bitatu mu Burundi, ku wa 13, 14 na Kanama 2021. Yari kuba abaye umuhanzi wa mbere ukoreye igitaramo mu Burundi nyuma y’imyaka itatu.

Uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Instagram, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama 2021, avuga ko yafashe icyemezo cyo guhagarika ibitaramo yise “Israel Mbonyi Live Concert” yari gukorera mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Uyu muhanzi yagize ati: “Twafashe icyemezo cyo guhagarika ibitaramo biturutse ku nama twagiriwe n’inzego z’ubuzima kubera icyorezo cya Covid-19.”

Israel Mbonyi yavuze ko yiteguye gutarama igihe cyose amabwiriza abuza abantu guhurira hamwe mu rwego rwo kwirinda Covid-19 “yaba akuweho”

Uretse Israel Mbonyi, umuhanzi Bruce Melodie nawe aherutse gutangaza ko yahagaritse ibitaramo bibiri yari gukorera mu Burundi tariki 28 na 29 Kanama 2021 mu bitaramo bizenguruka Isi yise Kigali World Tour.

Tariki 29 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Gervais Ndirakobuca yavuze ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nta muhanzi wo mu Rwanda uzemererwa gukorera igitaramo muri iki gihugu.

Israel Mbonyi yatangaje ko abayobozi mu nzego z’ubuzima bamugiriye inama yo guhagarika ibitaramo yari gukorera mu Burundi kubera Covid-19 

Mbonyi avuga ko yiteguye gutaramira abafana be igihe cyose amabwiriza abuza abantu guhurira hamwe yaba akuweho. Ati “Burundi twizeye neza ko mu gihe gikwiye tuzaza gutaramana namwe.”







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john john2 years ago
    Ariko iyo bavuze ngo kanaka agiye gukora ibitaramo byo kuzenguruka isi biba bishatse kuvuga ko isi igizwe n' ibihugu bingahe?? Iyi mvugo njye numva yagombye gukosorwa.





Inyarwanda BACKGROUND