RFL
Kigali

Avuka kuri Se wacurangiye Orchestre Irangira! Byinshi kuri Eloi El, umuhanzi waciye agahigo kuri Spotify uvuka mu banyamuziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2021 12:08
0


Umuhanzi Muhoranimana Eloi uzwi nka Eloi El yavukiye mu muryango w’abanyamuziki anakurira iruhande rwabo, bituma akura akunda umuziki kurusha ibindi byose bimufasha gukora injyana yisanganamo ya Electronic Dance Music (EDM).



Eloi El yavutse mu 1999, yujuje imyaka 22 y’amavuko. Yavutse kuri Maire Rose Icyimanizanye na Se Sibomana Joseph akaba yari umwe mu bari bagize itsinda ry’umuziki ryitwa Orchestre Irangira afatanyije na Makanyaga Abdoul.

Amashuri abanza yize kuri Groupe Scolaire Cyahafi naho ayisumbuye yize muri ETM aho yize ishami rya Computer Science and Management.

Kuva mu buto bwe guhera nko ku myaka 12 y’amavuko yararirimbaga ndetse ari na Producer. Se niwe watumye akunda umuziki “kuko ari byo yakuriyemo kandi akaba ariwe yareberagaho.”

Uyu muhanzi avuga ko yakuze yiyumvamo umuziki cyane kurusha ibindi byose, kuko uretse Se waririmbye akanacuranga muri Orchestre Irangira, anafite bakuru be bakora umuziki barimo umuhanzi Sean Brizz wasohoye indirimbo ‘Abayuda’ na Producer Chris Cheetah.

Orchestre Irangira yabarizwagamo Makanyaga Abdul, Ngabonziza wahoze muri Les Citadins, Karimunda wahoze muri Orchestre Impala, Santos Deo wahoze muri Les Fellows na Joseph Sibomana wo mu Badahogora.

Nyuma ya Jenoside, Orchestre Irangira ntiyongeye kumvikana mu muziki, kuko bamwe mu bari bayigize bishwe muri Jenoside, abandika bacika intege batangira kureka kuririmba.

Eloi El yatangiye umuziki mu 2018 yinjirira mu njyana ya Electronic Dance Music (EDM) ku ndirimbo ‘Calm Down’ yakoranye n’umuhanzikazi Daria V ukomoka muri Los Angeles.

Ni indirimbo yamuhaye ishusho nini mu muziki, irakundwa ahera aho yiyemeza gushyira imbaraga mu njyana ya EDM ikunze kwigaragaza cyane mu tubyiniro, mu bitaramo bikomeye n’ahandi.

Mu mpera za 2019, uyu muhanzi yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Frozen’ iri mu njyana ya EDM, yakorewe mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika bita Latvia yo mu Burayi.

Eloi El yabwiye INYARWANDA ko ‘Frozen’ ariyo ndirimbo yamwinjije neza mu kibuga cy’umuziki. Ati “Navuga ko ariyo yanyinjije mu muziki mu njyana ya EDM. Abanyamahanga barayikunze gutyo nkomeza gukora n’izindi hanyuma bimviramo kumenyana na Label zikomeye.”

Kuva mu 2020, uyu muhanzi yatangiye gukorana na Label zitandukanye zo mu Burayi, bituma aca agahigo ko kugira indirimbo yarebwe cyane mu gihe gito mu Rwanda ku rubuga rwa Spotify. Ubu amaze kugira miliyoni 14 z’abantu bamwumvise kuri Spotify.

Muri muzika, uyu muhanzi aherutse gushyira ku isoko indirimbo ‘Crush on you’ ivuga kugirira umuziki wawe urukundo rw’isezerano ndetse ukamukunda mu bibi no mu byiza. Iyi ndirimbo yasohokeye muri Label yitwa Get The Sound iherereye mu Bufaransa.

Muri iki gihe ari gutegura indirimbo n’abahanzi mpuzamahanga, by’umwihariko abakora injyana ya EDM. Muri izi ndirimbo harimo imwe yakorewe muri Label ya Sony Music yitwa Spectrum iherereye mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

Ari no gukorana na Label Loudkult yo muri Suede, We are diamond yo mu Budage na Get The Sound yo mu Bufaransa. Eloi aracyari umuhanzi wigenga, ariko agirana amasezerano na Label iyo agiye gusohora indirimbo.

Afite intego yo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda n’abo mu mahanga, kandi azakomeza kuzamura Spotify birushijeho no ku zindi mbuga ze. Ati “Gutyo bizatuma umuziki w’u Rwanda utera imbere.”

Eloi El avuka kuri Se wacurangiye Orchestre Irangira, akavukana n’abahanzi Sean Brizz na Producer Chris Cheetah  

Mu 2020, umuhanzi Eloi El yaciye agahigo mu Rwanda, nyuma y’uko indirimbo ye irebwe cyane ku rubuga rwa Spotiy

Eloi El yavuze ko muri iki gihe ariko gukorana indirimbo na Label zikomeye ku Isi





KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “CRUSH ON YOU” Y’UMUHANZI ELOI EL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND