Kigali

Kevin Hart yatunguwe no kubona umusore basa nk'intobo wo muri Zambia yikangamo ko baba bafitanye isano-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/08/2021 10:02
0

Bamwe bati 'umuntu ntabwo aba yiyizi ku isura ngo abe yamenya uko asa", oya, kuko ushobora guhura n'umuntu ugahita ubona ko musa cyane', ibi byerekana ko umuntu yiyizi nk'uko Umunyamerika uzwi nk'umunyarwenya w'icyamamare ku isi , Kevin Hart yatunguwe no kubona ko muri Zambia hari umusore basa cyane.



Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye  umusore John Bidemi uzwi cyane kuri TikTok na Twitter nka Arabmoney44 , akomeje kwamamara kuko benshi bagira ngo ni murumuna wa Kevin Hart uba muri Zambia.


Kubera ukuntu John Bidemi yatunguye abatari bake byatumye BreakfastClub ibaza Kevin Hart niba uyu musore wo muri Zambia witwa John yaramubonye, Kevin Hart avuga ko nawe yamaze gutungurwa muri we kubona umuntu basa cyane.

Yagize ati "Mu by'ukuri nanjye naratunguwe, uyu musore turasa neza neza, ni ibintu bitangaje".Yabajijwe niba yarigeze agira amatsiko yo gukoresha ADN ngo amenye niba akomoka muri Afurika, yagize ati" Oya ntabwo nigeze mbikora simbishaka ariko turasa". 


Kevin Hart yatunguwe no kubona John umuntu basa cyane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND