Hari ubwo uzahura n’abantu bakundana ariko usange iteka bavuga ko batajya batongana na rimwe. Mbese usanga bavuga ko bahora mu mahoro.Hari n’abo uzasanga rimwe na rimwe bacishamo bagashwana bakagira utwo batumvikanaho kandi bikabakomeza mu rukundo rwabo. Uzibuke iyi nkuru n'uhura na ba bandi bavuga ko batajya bashwana.
Ubusanzwe abantu benshi bagira ubwoba bwo kugira
amakimbirane hagati yabo. Bagatekereza ko amakimbirane iteka azana ikintu kibi
mu rukundo, ndetse bagatekereza ko amakimbirane ari intege nke z’urukundo n’umubano
wa babiri. N’ubwo ari uko bamwe babyumva, ariko hari n’abandi bumva ko
nibatumvikana ku kantu gato n’abo babana bihita bishyira ku iherezo umubano
bari bafitanye.
Nk’ibiremwa muntu, burya buri wese avukana
itandukaniro rye hagati ye n’abandi bantu kubera ko n’ibizengurutse isi nabyo
tubigiraho ibitekerezo bitandukanye. Nta bantu barenze umwe bakundana bashobora
guhamya ko ari intungane. Ni ibintu byumvikana nk’ibidashoboka. Buri bantu
bakundana bagira ibihe byabo byo kutumvikana, ibi bisobanuye ko bamwe bishobora
no kubaviramo kurwana, intonganya zikomeye ariko zibakomeza. Ntabwo izo ntonganya
iteka zizana ikintu kibi.
Abahanga mu mibanire bemeje ko ingo zibanye neza kandi zikomeye mu buryo bwose, ari za zindi zigira ibihe byo kutumvikana, rimwe na rimwe, bitandukanye n’ibyo bamwe bibwiraga mbere yo gusoma iyi nkuru. Mu rukundo rwanyu ntimukwiriye kugira isoni zo kuganira ku kintu runaka, ngo mube mwanagishwanaho by'akanya gato. Hari ibintu bizasaba ko mubiganira ho muri mwenyine kandi icyo gihe igitekerezo cya mugenzi wawe, ntigikwiriye guhita kikwemeza ko ibyo yakubwiye byose, ari ukuri.
Niba utaremera neza ko intonganya ari nziza hagati yanyu mwembi, iyi nkuru ni iyawe!
1. Intonganya
zituma mumenya ingano y’ikibazo mufitanye
Niba mutajya muganira ku bibazo mufitanye mwembi,
bizababangamira kandi bize mu gihe mutazi. Nimubasha kwicara mukaganira ku kibazo
cyanyu mufitanye cyangwa gihari hagati yanyu muzabona igisubizo cyiza.
2. Bigabanya
guhangayika
Guhangayika no kugira ibyiyumviro bibi mu rukundo ntabwo
bizana igisubizo cyiza. Iyo mwagize intonganya hagati yanyu zikarangira mwumva
mutuje ndetse mwumva muguwe neza kuko buri wese aba yagaragaje uruhande abogamiye
mo noneho mugashaka umuti.
3. Bituma
mwumva ko mushoboye
Iyo mwembi mwagize intonganya ariko bikarangira
muri kumwe, bituma mwumva mukomeye, ndetse mukumva mutekanye kandi mushoboye
kuko mwashoboye kwikemurira icyari kibahangayikishije. Muziyizera kurushaho
kandi mwumve ko umubano wanyu ntawawubasha.
4. Bigaragaza
ingano y’ubushake buri hagati yanyu mwembi
Ukuri ni uko, ubushake mugira mu kwikemurira ibibazo
bigaragaza ko mwembi muhangayikishijwe n’umubano waanyu.
5. Bikomeza
urukundo rwanyu
Iyo abantu barenze babiri bazi kwicara bakaganira ku ntego zabo no ku bibazo bafite bakabikemura neza, bituma umubano wabo ukomera cyane. Aha niho uzumva utuje kubera byose wabyikemuriye.
6. Kugira
intonganya nziza bizana ubushuti budasanzwe hagati yanyu
Inkomoko: Relrules
TANGA IGITECYEREZO