RFL
Kigali

Wari uzi ko burya intonganya mu rukundo ari nziza? Dore impamvu 6 zibigaragaza

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/08/2021 14:10
1


Hari ubwo uzahura n’abantu bakundana ariko usange iteka bavuga ko batajya batongana na rimwe. Mbese usanga bavuga ko bahora mu mahoro.Hari n’abo uzasanga rimwe na rimwe bacishamo bagashwana bakagira utwo batumvikanaho kandi bikabakomeza mu rukundo rwabo. Uzibuke iyi nkuru n'uhura na ba bandi bavuga ko batajya bashwana.



Ubusanzwe abantu benshi bagira ubwoba bwo kugira amakimbirane hagati yabo. Bagatekereza ko amakimbirane iteka azana ikintu kibi mu rukundo, ndetse bagatekereza ko amakimbirane ari intege nke z’urukundo n’umubano wa babiri. N’ubwo ari uko bamwe babyumva, ariko hari n’abandi bumva ko nibatumvikana ku kantu gato n’abo babana bihita bishyira ku iherezo umubano bari bafitanye.

Nk’ibiremwa muntu, burya buri wese avukana itandukaniro rye hagati ye n’abandi bantu kubera ko n’ibizengurutse isi nabyo tubigiraho ibitekerezo bitandukanye. Nta bantu barenze umwe bakundana bashobora guhamya ko ari intungane. Ni ibintu byumvikana nk’ibidashoboka. Buri bantu bakundana bagira ibihe byabo byo kutumvikana, ibi bisobanuye ko bamwe bishobora no kubaviramo kurwana, intonganya zikomeye ariko zibakomeza. Ntabwo izo ntonganya iteka zizana ikintu kibi.

Abahanga mu mibanire bemeje ko ingo zibanye neza kandi zikomeye mu buryo bwose, ari za zindi zigira ibihe byo kutumvikana, rimwe na rimwe, bitandukanye n’ibyo bamwe bibwiraga mbere yo gusoma iyi nkuru. Mu rukundo rwanyu ntimukwiriye kugira isoni zo kuganira ku kintu runaka, ngo mube mwanagishwanaho by'akanya gato. Hari ibintu bizasaba ko mubiganira ho muri mwenyine kandi icyo gihe igitekerezo cya mugenzi wawe, ntigikwiriye guhita kikwemeza ko ibyo yakubwiye byose, ari ukuri.

Niba utaremera neza ko intonganya ari nziza hagati yanyu mwembi, iyi nkuru ni iyawe!

1.      Intonganya zituma mumenya ingano y’ikibazo mufitanye

Niba mutajya muganira ku bibazo mufitanye mwembi, bizababangamira kandi bize mu gihe mutazi. Nimubasha kwicara mukaganira ku kibazo cyanyu mufitanye cyangwa gihari hagati yanyu muzabona igisubizo cyiza.

2.      Bigabanya guhangayika

Guhangayika no kugira ibyiyumviro bibi mu rukundo ntabwo bizana igisubizo cyiza. Iyo mwagize intonganya hagati yanyu zikarangira mwumva mutuje ndetse mwumva muguwe neza kuko buri wese aba yagaragaje uruhande abogamiye mo noneho mugashaka umuti.

3.      Bituma mwumva ko mushoboye

Iyo mwembi mwagize intonganya ariko bikarangira muri kumwe, bituma mwumva mukomeye, ndetse mukumva mutekanye kandi mushoboye kuko mwashoboye kwikemurira icyari kibahangayikishije. Muziyizera kurushaho kandi mwumve ko umubano wanyu ntawawubasha.

4.      Bigaragaza ingano y’ubushake buri hagati yanyu mwembi

Ukuri ni uko, ubushake mugira mu kwikemurira ibibazo bigaragaza ko mwembi muhangayikishijwe n’umubano waanyu.

5.      Bikomeza urukundo rwanyu

Iyo abantu barenze babiri bazi kwicara bakaganira ku ntego zabo no ku bibazo bafite bakabikemura neza, bituma umubano wabo ukomera cyane. Aha niho uzumva utuje kubera byose wabyikemuriye.

6.      Kugira intonganya nziza bizana ubushuti budasanzwe hagati yanyu

Inkomoko: Relrules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Official flims barry2 years ago
    Ibi nibyo nange mazekubibona





Inyarwanda BACKGROUND