Gucibwa inyuma ni cyo kintu cya mbere kibabaza kurusha ibindi. Birakubabaza iyo kugambanirwa utabimenyereye ariko ukisanga muri uwo mutego. Niba byarakubayeho rero cyangwa uzi uwo byabayeho umuhe iyi nkuru ayisome. Byitegure ahari ni wowe biziye.
Iyo waciwe inyuma bihungabanya amarangamutima
yawe. Biguhindukira nk’aho isi yawe icitsemo kabiri kandi ukaba utazi icyo
wakora. Niyo mpamvu rero abantu benshi muri iyi minsi bisanga mu rwobo rw’amarangamutima
mabi batewe no gucibwa inyuma n’abo bakunda cyane.
Gutandukana n’uwo ukunda ntabwo byoroshye, nta n'ubwo
birakorohera rwose. Ariko kwikuramo ko waciwe inyuma n’uwo wakundaga byo
byumvikana nk’ibidashoboka. Niyo mpamvu ukeneye ubufasha bwagufasha kumva ko
bishoboka ndetse ukaba wakwivura izo ndwara byazanye. Niba wumva utameza neza, ukaba wumva ubabajwe n’uko waciwe
inyuma banza wumve ko ari ibisanzwe ku kiremwa muntu gifite ubuzima kumva ko
kubabara bibaho.
Nibyiza rero uri gusoma iyi nkuru nanone kuko ubwayo
iragufasha kumenya uko wasibanganya ikintu gisa n’icyobo cy’amarangamutima mabi
wicukuriye ubwo watangiraga kumenya ko baguciye inyuma. Birumvakana ko bibabaza
cyane kumva ko waciwe inyuma, ariko nanone, ntibivuze ko utabisiga inyuma ngo
ukire ibyo bikomere.
DORE
IBYO WAKORA UKABA WAKIRA NEZA IBYO BIKOMERE
1.Ukwiriye kumenya neza ko atari amakosa yawe
Menya ko udakwiriye kwishinja amakosa yo gucibwa
inyuma, menya ko utari nyirabayazana wabyo.Ni wowe urengana. Ni wowe waciwe
inyuma. Ntabwo wari intungane murukundo rwanyu ariko ntivuze ko wari ukwiriye
kugambanirwa.
2.Iyiteho ! Iteze imbere
Gerageza gukora ibintu bituma wihugiraho wowe
ubwawe. Ubyumve neza. Ubu ni wowe wifite nta wundi ufite. Niyo mpamvu usabwa
gukora cyane kugira ngo usibe icyo cyuho.
3.Ntuzongere gukundana utaramenya neza ko wakize
Rimwe na rimwe hari ubwo uzikomeza, wumve uri guhatwa
kujya mu rundi rukundo imburagihe, kubera ko utekereza ko ari cyo kimenyetso
kigaragaza ko wabyivanyemo, ndetse wakize. Ibyo nta n'aho bihuriye kandi si na byiza
guhita wishora mu wundi mubano. Ntabwo ukwiriye kwihatiriza kumera neza, kandi
utarabyitegura.
4.Ishyiremo ko abantu bose batandukanye
Nugera muri cya gihe cyo kongera gukundana uzatekereze ko abantu bose batandukanye. Uwo mu giye gukundana, ntaho ahuriye n’uwo
mwakundanye mbere. Siko abantu bose, bacana inyuma. Ibyakubayeho ni umuco
utagirwa n’abantu bose.
5.Ntuzahatirize uwaguciye inyuma
6.Ihuze n’abantu beza
7.Shaka abantu bakuganiriza niba ubona ari ngombwa
Rimwe na rimwe hari ubwo uzakenera abahanga mu
mibanire, ukabasaba kukuganiriza ndetse ukabasaba inama. Ntukwiriye guterwa
isoni cyangwa ikimwaro no gukira ibikomere byawe.
Ibyo uri gucamo, biroroshye ariko bigusaba imbaraga ngo ubivemo. Shaka ugufasha cyangwa wifashe ukoresheje iyi nkuru kandi iragufasha kuyobora amarangamutima yawe.
TANGA IGITECYEREZO