Kigali

Abamaze kuyumva ikomeje kubafasha! Indirimbo nshya ‘Gira Ihumure’ ya Jean Baptista yageze hanze

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/08/2021 12:10
0


Umuhanzi Jean Baptista akora ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana akaba yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Gira Ihumure’ irimo ubutumwa bukomeje gufasha abatari bacye.



Jean Baptista ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Gira Ihumure’ nyuma y’igihe kirekire aririmba mu ma ‘chorale’ anyuranye. Iyi ndirimbo ikaba yaratangiye gutunganywa guhera mu kwezi kwa Mata 2021 aza kuyishyira hanze kuwa 27 Nyakanga 2021.

Ikoze mu buryo bwa ‘Live’ kuko yumvikanamo ibicurangisho by’umuziki birimo guitar na piano azi no gukoresha, Jean Baptista iyi niyo ndirimbo ya mbere ashyize hanze. Atangaza ko yatangiye kuririmba afite imyaka iyingayinga 5 bityo mu myaka igera kuri 20 akora umuziki mu ma ‘chorale’ anyuranye yahisemo gutangira gukora no ku giti cye.

Mu kiganiro gito yagiranye n’InyaRwanda yagize ati: “Natangiye kuririmba cyangwa se gukora umuziki mfite imyaka yenda kuzura 5 bivuze ko maze imyaka igera kuri 20 nkora umuziki, nandika indirimbo zagiye zifasha abatari bacye biciye muri chorale nkanacuranga.”

Akomeza agira ati: “Naje gusanga rero urukundo nkunda umuziki nkwiye kurukomeza ariko nkora n’umuziki ku giti cyanjye cyane ko ari ibintu nagiye nkunda gusabwa n’inshuti zanjye ariko nkakomeza kubura uburyo, menya kandi n’igihe cyari kitaragera ariko ubu nje gusangiza abantu umuziki umvamo indani kandi ndabasaba kunsengera no kunshyigikira.”

“Gira Ihumure” ikaba ari n’indirimbo byemezwa n’uyu musore ko ishingiye ku magambo yo muri Bibiliya mu gitabo cy’Abacamanza 5:20. Mu busanzwe Jean Baptista ni umusore ukiri muto usoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘University of Rwanda’ aho yize ibijyanye n’ubucuruzi mu gace k’imicungire y’abakozi ‘Human Resource Management’.

Nyamara nk’uko abyemeza, nyuma yo gusoza kaminuza, umuziki uramya ukanahimbaza Imana niwo agiye kwiyegurira kurusha ibindi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA 'GIRA IHUMURE' YA JEAN BAPTISTA

">


Jean Baptista umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana washyize indirimbo hanze yitwa 'Gira Ihumure'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND