Guca inyuma uwo mukundana ni ibintu byoroshye mu gihe kuremamo icyizere bigorana, ubundi guca inyuma uwo mukundana biba bisobanura ukwikunda, umuntu utagira umutima ndetse no kutamwubaha kuko uba wagambaniye icyizere cy’umukunzi wawe.
Dore ibibazo 4 ukwiye kwibaza mbere yo guca inyuma umukunzi wawe:
1.Ese uzumva umeze ute umukunzi wawe nabimenya?
Guca umukunzi wawe inyuma biba mu ibanga kandi uko ugenda ubikora niko bigenda bifata indi ntera bikagera aho bikomera kuko uba wiyumvisha ko utazafatwa, ariko ikibazo kimwe buri muntu wese agomba kwibaza mbere y’uko aca umukunzi we inyuma ni “ese ni irihe shema cyangwa ikimwaro nzagira mu gihe umukunzi wanjye yavumbuye ko ngambanira iciyezere yangiriye?”
2.Ese wumva umerewe ute iyo uri kumuca inyuma?
Guca inyuma umukunzi wawe biba bikuyeho icyizere umukunzi wawe yakugiriraga kuko uba wangije buri sezerano ryose wamusezeranyije. Hindura ibitekerezo bwa kabiri maze utekereze uko bimera mu gihe waciye inyuma umukunzi wawe.
3.Ni iki wunguka iyo uciye inyuma umukunzi wawe?
Guca inyuma biraryana ndetse bikaryana cyane iyo ari wa mukunzi wagusezeranyije ko azaba umunyakuri imbere yawe ari gukora ibinyuranije n’ibyo yagusezeranyije. Mbere yo guca umukunzi wawe inyuma ujye ubanza wibaze uti “ese ni iyihe nyungu yo kubabaza umukunzi wanjye nasezeranyije ko nzamubera umunyakuri?”.
4.Ese ushaka ko umubano wawe n’umukunzi wawe urangira?
Iki nacyo ni ikindi gice abantu baca inyuma abakunzi babo bifashisha. Uca inyuma umukunzi wawe kandi ukagumya unashaka ko umubano wanyu ukomeza nta nkomyi, mbese nk’aho nta kintu cyabaye. Icya mbere, niba ukomeje kwita k’umukunzi wawe, ufite kwibaza ubwawe niba witeguye ko umubano wanyu urangira, kandi niba utiteguye, ntabwo bizakorohera kongera kumuremamo icyizere mu gihe yamenye ko umuca inyuma.
Src:www.Elcrema.com
TANGA IGITECYEREZO