RFL
Kigali

'Rugabanya ibiro rukarinda gusaza vuba':Menya akamaro k'urusenda rw'icyatsi k'ubuzima

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/08/2021 10:32
0


Urusenda rw’icyatsi ntirumenyerewe cyane nk’urusenda rutukura cyangwa rusa umuhondo. Uru rusenda rukungahaye cyane ku kinyabutabire capsaicin, gituma uru rusenda ruryoha kandi rukagira ubukana. Uru rusenda rukaba rufite akamaro kanini ku buzima.



Akamaro k’urusenda rw’icyatsi ku buzima:

1.Gutuma igogorwa rigenda neza

Urusenda rw’icyatsi rukungahaye cyane kuri fibres zifasha mu gusukura amara no gutuma ibicamo byose bigenda mu buryo bwiza, bityo rugafasha kugabanya igihe ibyo wariye bimara mu nzira y’igogora, bikaba byanakurinda kwituma impatwe.

2.Kongera ubudahangarwa

Vitamin C ibonekamo ku rugero ruri hejuru, ifasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri no kurwanya indwara nko gufungana, ibicurane na sinusite. Capsaicin iboneka mu rusenda rw’icyatsi, igira uruhare mu gutuma ururenda ruba mu mazuru rukora neza kimwe n’udufuka tubamo umwuka twa sinusi. Iki kinyabutabire kigira uruhare mu gufungura udutsi duto dutwara amaraso, bityo bigafasha mu kurwanya indwara z’ibicurane no gufungana.

3.Gutuma imisatsi ikura neza

Urusenda rw’icyatsi ni isoko nziza ya silicon y’umwimerere, ituma amaraso ku gice cy’umutwe atembera neza, ndetse n’utwenge tw’umusatsi tugafunguka, bityo umusatsi ugakura neza. Vitamin C ibonekamo ifasha mu kwinjiza mu mubiri ubutare, bityo umwuka mwiza wa oxygen ukajya mu twenge tw’imisatsi bikaba byarinda imisatsi gupfuka no gucikagurika.

4.Kugabanya ubushyuhe bw’umubiri

Niba ujya urya urusenda, wumva uburyo uhita ushyuha. N’ubwo wumva ushyushye ariko, burya ubushyuhe imbere mu mubiri buba buri kugabanuka.

Ibi biterwa na capsaicin iboneka mu rusenda rw’icyatsi ifasha gukabura (stimulates) ibice by’ubwonko bya hypothalamus bishinzwe kugabanya ubushyuhe mu mubiri.

Ubutaha niwumva ushyushye cyane, kurya urusenda rw’icyatsi bizagufasha kugabanya ubushyuhe.

5.Rufasha kugabanya ibiro

Uru rusenda rugira uruhare runini mu kongera uburyo umubiri utwika ibinure.

Ibi uzabibonera ahanini mu gihe uri kurya uru rusenda, ko utangira kubira ibyuya.

Kurya ibyo kurya birimo urusenda rw’icyatsi rwinshi, bizafasha umubiri gutwika ibinure cyane no kubikoresha vuba.

6.Rugabanya ibibazo by’umutima

Urusenda rw’icyatsi rufasha cyane mu kugabanya urugero rw’ibinure bya triglyceride, bityo bikaba bigabanyije ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ndetse na stroke. Uretse kurinda izi ndwara, rufasha kurinda ko ibinure byakwihagika mu dutsi duto dutwara amaraso, bityo rugafasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso (blood pressure) no kugabanya uburyo umutima utera (heart rate)

7.Rurinda gusaza

Urusenda rw’icyatsi, rukize cyane ku bifasha bikanarinda umubiri gusaza. Mu gihe mu mubiri harimo uburozi (buzwi neza nka free radicals) bituma uturemangingo tutabasha gukora neza, amaraso agatangira kuzamo utubumbe duto, bikaba byanatera indwara z’umutima.

Ibi byose birinda gusaza, biboneka ari uruhurirane rwa vitamin A, B zitandukanye na C

Src:www.Healthline.ccom






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND