RFL
Kigali

Amashusho y'indirimbo 'Formation' ya Beyonce yagizwe amashusho meza y'ibihe byose

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/08/2021 17:10
0


Amashusho y'indirimbo ‘Formation’ y'ikirangirirekazi Beyonce yaciye agahigo ko kuba ariyo ifite amashusho meza y'indirimbo y'ibihe byose. Iyi ndirimbo ikaba yabaye iya mbere mu ndirimbo ijana zifite amashusho meza y'ibihe byose.



Indirimbo 'Formation' ya Beyonce yongeye guca agahigo gakomeye nyuma y’uko imaze kwibikaho utundi duhigo 3 turimo igikombe cya Grammy Award yatwaye muri 2017, MVA Award hamwe na Soul Train Award. Kuri ubu iyi ndirimbo yagizwe indirimbo ifite amashusho meza y'ibihe byose (Greatest Music Video of All Time) nyuma y'imyaka 5 imaze isohotse.


Ikinyamakuru Rolling Stone kabuhariwe mu gukora urutonde rw'ibintu bidasanzwe abahanzi bakoze ndetse n'indirimbo nziza kurusha izindi nicyo cyatangaje ko amashusho y'indirimbo ‘Formation’ ya Beyonce ariyo mashusho meza y'ibihe byose ayoboye izindi ndirimbo 99 z'ifite amashusho meza.


Iyi ndirimbo ‘Formation’ ya Beyonce yayisohoye mu mwaka wa 2016 ayisohora kuri Album ye yakunzwe cyane yise 'Lemonade'. Aya mashusho akimara gusohoka icyo gihe yavuzweho byinshi birimo nko kuba Beyonce yasuzuguye Polisi ya Amerika akabyerekana muri aya mashusho. Aya mashusho kandi afatwa nk’aho ari ubutumwa bukomeye Beyonce yahaga abirabura kubijyanye n'ihohoterwa bakorerwa n'abapolisi hamwe n'ibibazo by'irondaruhu (racism).


Muri aya mashusho agaragaza Beyonce ahagaze hejuru y'imodoka ya polisi irimo irohama mu mazi, Beyonce akaba kandi yarasohoye aya mashusho nyuma y'iminsi micye polisi irashe umwana w'umwirabura w'imyaka 14 mu gace ka New Orleans ari naho yafatiye aya mashusho. Ikihariye kindi kuri aya mashusho kandi ni uko agaragazamo umwana w'umuhungu w'umwirabura uba ugiye gufatwa na polisi maze aho kugira ngo yiruke agahagarara akabyina.


Rolling Stone ivuga ko amashusho y'indirimbo  ‘Formation’ ya Beyonce afite ubusobanuro bwihariye bujyanye n'ibibazo by'irondaruhu abirabura bahura nabyo muri Amerika ndetse ko umuhanzikazi Beyonce yakoresheje ibishoboka akabishyira muri aya mashusho kugira ngo bimenyekane n'abatari muri Amerika babimenye. Aya mashusho kandi agaragaramo imfura ye y'umukobwa Blue Ivy Carter.


Iyi ndirimbo iciye agahigo ko kuba iya mbere mu ndirimbo ijana zifite amashusho meza y'ibihe byose nyuma y'imyaka 5 asohotse ndetse akaba yaranigeze kuba indirimbo yarebwe cyane muri 2016 ikimara gusohoka. Abandi bahanzi bafite indimbo zifite amashusho meza y'ibihe byose harimo Madonna, Kendrick Lamar, Childish Gambino hamwe na Johnny Cash n'abandi benshi bakunzwe mu muziki mu myaka yashize.


Src: www.PageSix.com, www.UsWeekly.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND