Kigali

‘’Tuzanezererwa ubuzima twamaze kurwanya icyorezo’’ Dr Sabin uyobora RBC asubiza Miss Grace ku ifungurwa ry’ibikorwa by’imyidagaduro

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:31/07/2021 23:54
0


Hari ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 08 Werurwe 2020 ubwo umujyi wa Kigali wasohoraga itangazo rihagarika ibitaramo by’imiyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Kugeza ubu, hashize umwaka n'amezi 8 ibikorwa by'imyidagaduro bihagaritswe.



Mu bibazo bitandukanye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gikunda kwakira harimo n’icyo Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace yabajije umuyobozi w’iki kigo Dr Sabin Nsanzimana harimo n’icy’imyidagaduro cyabaye inshoberamahanga mu gihe icyorezo cyo gikomeje gukaza umurego. Miss Ingabire Grace yabajije Dr Sabin Nsanzimana uburyo bakomeza gushishikariza abantu kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi nta bikorwa by’imyidagaduro byemewe.


Miss Ingabire Grace nyamoinga w'u Rwanda 2021

Miss Grace yagize ati "Ni gute twashishikariza abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo mu gihe nta bikorwa by'imyidagaduro ubu byemewe, ikindi ni gute twakomeza gushishikariza abantu kwiyitaho cyane cyane ko iki cyorezo cyagira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe?

Dr Sabin Nsanzimana umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) asubiza Miss Grace yagize ati ’’Urakoze Grace, mu by'ukuri turi mu bihe by'icyorezo bikomeye tutigeze tunyuramo guhera nko mu myaka 100 ishize. Ibi byagize ingaruka ku bikorwa byacu harimo n'imyidagaduro kuko tuzi ko iyo abantu bari hamwe mu bikorwa by'imyidagaduro, mu bibuga by'umupira, utubari cyangwa utubyiniro bashobora gukwirakwiza icyorezo byoroshye".

"Rero uburyo bwo kwidagadura tutagiye ahantu dushobora kwandurira, ni ukurema ubundi buryo bwo kwishima no kwidagadura n'imiryango yacu n'abandi mu miryango yacu ndetse n'inshuti mu buryo bw'ikoranabuhanga( online). Tukaguma turi bazima kandi twishimye n’ubwo twaba turi mu rugo kandi n'icyorezo gihari, kugeza tunesheje iki cyorezo tugasubira mu bihe twese twifuza kwishima ndetse tugahurira hamwe n'inshuti zacu".

"Ariko ibyo byose dukwiye ituri bazima tutaranduye icyorezo cya covid 19 kigira ingaruka ku buzima bwacu no kubw'incuti zacu. Rero ni ikibazo cy'igihe, dutegereze gato twihanganye. Tuzanezerwa ubuzima twamaze kurwanya neza iki cyorezo.’’

Itangazo ry’umujyi wa Kigali rihagarika ibitaramo byose ryasohotse mu gihe bamwe mu batuye umurwa mukuru w’u Rwanda bari mu mu myiteguro yo kwitabira ibitaramo by’imbaturamugabo byari biteganyijwe muri uwo mugoroba.

Kimwe cyari kubera i Rusororo muri Intare Conference Arena ikindi kikabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Icyari kubera i Rusororo cyari cyiswe “Each One Reach One” kigamije gukangurira urubyiruko kureka ibiyobyabwenge. Umuhanzi Adrien Misigaro wari wagiteguye yari kuririmbana n’abarimo Israel Mbonyi, Gentil Misigaro n’abandi bari baturutse muri Amerika.

Dr Sabin Nsanzimana umuyobozi w' ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima(RBC)

Icya Camp Kigali cyari kiswe ikirenga mu bahanzi, cyari kigamije gushimira umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ku bwo kwitangira umuziki gakondo. Yari gufatanya n’abandi bahanzi barimo Clarisse Karasira, Muyango, Jules Sentore, Mani Martin n’abandi. Ibi bitaramo byose byasubitswe, imyiteguro yose yarangiye ndetse amatike yari yatangiye kugurishwa.

Ni icyemezo cyatunguranye ndetse kigira ingaruka ku bari bagiteguye kuko bisanze mu bihombo bikomeye. Adrien Misigaro yatangaje ko iki gitaramo yari amaze kugishoramo amafaranga agera kuri Miliyoni 14 Frw, ndetse abagera ku gihumbi bari bamaze kugura amatike yabasubije amafaranga yabo.

Abateguye igitaramo cyiswe “Ikirenga Mu bahanzi” bo babaraga igihombo kiri hagati y’amafaranga miliyoni 20 na 30. Mu Ukuboza 2020 Leta yoroheje ingamba zo kwirinda yongera gukomorera ibitaramo ariko byubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Muri ibyo bitaramo ibyari bitegerejwe cyane harimo icyo kumurika alubumu ya mbere ya  Clarisse cyari kwitabirwa n’abantu 70 tariki 26 Ukuboza 2020 n’icya Chorale de Kigali cyari kuba tariki 19 Ukuboza 2020.

Miss Rwanda 2021 Grace Ingabire yabajije ikibazo kijyanye n'isubukurwa ry'ibikorwa by'imyidagaduro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND