Kigali

Ykee Benda yateguje Album iriho indirimbo yakoranye na Uncle Austin na Buravan

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2021 20:18
0


Umuhanzi w’Umunya-Uganda Ykee Benda uri mu bakomeye yateguje Album ye nshya iriho indirimbo 18 zirimo izo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda Uncle Austin na Yvan Buran.



Ykee Benda amaze iminsi araritse abafana be n’abakunzi b’umuziki we Album ya kane yise ‘Kirabo’ [Bisobanuye impano]. Ni Album avuga ko itamworoheye kuyitunganya, ariko imirimo yayo yageze ku iherezo. Uyu muhanzi yavuze ko azayishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki tariki 7 Kanama 2021.

Iyi Album yise 'Kirabo' iriho indirimbo 18 zirimo Mi amor, Weekend, Magic yakoranye n'umunya-Nigeria Tekno Miles, Liso ku Liso yakoranye na Dre Cali, Control Me, Sweet, Complique yakoranye na Gaz Mawetewo, Million Dolla na Kiff No Beat, Malahilka na Kirabo yitiriye Album ye.

Hari kandi 'Obangaina (Re do), Ma Bebe yakoranye ya Yvan Buravan (Remix), Fire na Messias Maricoa, African Belle na BM Artist, Coreect, Party Animal, Umbrella na Uncle Austin na Banange na Lydia Jazmine.

Wycliffe Tugume [Ykee Benda] yashimye buri muhanzi bakoranye kuri iyi Album, avuga ko bafatanyije bakoze imirimo myiza.

Uncle Austin yabwiye INYARWANDA, ko ‘Umbrella’ ari indirimbo y’urukundo. Avuga ko bayifatiye amashusho mu bihe bishize mbere y’uko ingendo z’indege zihagarikwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Benda aherutse kwandika kuri konti ye ya Twitter avuga ko tariki 16 Nzeri 2021 azizihiza imyaka 5 azaba amaze mu muziki. Yavuze ko iyi Album ari 'impano' yageneye buri wese wamushyigikiye mu muziki n'urukundo yeretswe.

Kuva mu 2017, Ykee Benda yasohora Album yise 'Kireka Boy' yahise ashyira urukiramende hagati ye n'abandi bahanzi bo muri Uganda, akora indirimbo zirimo izamwaguriye igikundo

Mu 2018, uyu muhanzi mu bihembo bya African Muzik Magazine Awards (Afrimma) yegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya wigaragaje 'Best Newcomer'.

Izina ry'uyu muhanzi w'imyaka 29 ryagize ubukana mu 2017 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Munakampala', arenzaho indirimbo nka 'Byonkola', 'Ma Bebe' n'izindi Ykee Benda agiye gusohora Album ‘Kirabo’ yizihiza imyaka itanu amaze mu muziki Uncle Austin yakoranye indirimbo ‘Umbrella’ na Ykee Benda 

Yvan Buravan yakoranye indirimbo ‘Mama Bebe (Remix)’ na Ykee Benda

Ykee Benda ukurikirwa n’ibihumbi birenga 600 kuri Instagram yavuze ko iyi Album azayishyira ku isoko tariki 7 Kanama 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND