RFL
Kigali

Malawi: Umugabo yakubiswe iz'akabwana anatemwa amaboko ashinjwa kwiba igisheke

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:31/07/2021 12:18
0


Hari ibihugu bimwe na bimwe usanga abantu batinya cyane kwiba icyo aricyo cyose kuko iyo ufashwe nta mpuhwe ugirirwa aho ukubitwa hafi no gupfa ukanasigarana ubusembwa nk'uko umugabo wo muri Malawi ushinjwa kwiba igisheke yakubiswe iz'akabwana anasigarana ibikomere, bikarangira ajyanywe mu bitaro.



Muri Malawi, igisambo iyo bakiguye gitumo bagiha isomo rikomeye batitaye ngo waba wibye, irindazi, igisheke, amafaranga n'ibindi. Uyu mugabo Wilson Zamayele ufite imyaka 50 ari mu bitaro i Ntcheu nyuma yo gukubitwa n'abaturage akanatemwa  amaboko n’umuhinzi w’ibisheke. Umuhinzi w’ibisheke avuga ko uyu mugabo yibye ibisheke mu murima we mu mudugudu wa Kandota, mu karere ka Kwataine.


Umuvugizi wa polisi ya Ntcheu, Hastings Chigalu, avuga ko ingeso yo kwiba ari mbi ariko abaturage bakwiye kudashaka kwambura ubuzima uwashatse kwiba. Akomeza avuga ko uwahohotewe ari Wilson Zamayele, mu gihe umuhinzi w'ibisheke wamuhohoteye ari Bwana Molesi uri guhigwa bukware nk'uko Faceofmalawi dukesha iyi nkuru ibitangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND