RFL
Kigali

MINEDUC yatangaje igihe amashuri y'incuke, abanza na Kaminuza azasubukurira

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:31/07/2021 11:46
1


Nyuma y’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame kuwa 30 Nyakanga 2021, Minisiteri y'Uburezi yatangaje igihe amashuri y'incuke, abanza na kaminuza azasubukurira mu turere yari yarafunzwe kubera Guma mu Rugo. Amashuri y’icyiciro cya mbere cy’abanza, igihembwe cya Gatatu kizatangira tariki ya 02/08/2021.



Mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeje ko Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byari bimaze iminsi 15 muri Guma mu Rugo,  ko iyi gahunda ya Guma mu rugo ikuweho guhera ku wa 1 Kanama 2021.

Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) nayo yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko “Abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazatangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, tariki ya 02 Kanama  2021 nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’amashuri.”

Yongeraho ko ayo matariki areba abanyeshuri biga mu mashuri abarizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twari twarashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Naho amashuri Makuru na Kaminuza, abanyeshuri bazakomeza
kwiga uko bisanzwe. Nanone ariko ayo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro azasubukura amasomo tariki ya 09 Kanama 2021.

MINEDUC yakanguriye amashuri kubahiriza ingamba zose zigamije ikumirwa ry’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 kandi agashyiraho gahunda yo gufasha abanyeshuri bacikanywe (Catch up program) aho biri ngombwa.

Amashuri y'incuke n'icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza azafungura nk'uko byari biteganijwe kuwa 02 Kanama 2021 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isaro Ange2 years ago
    Nonese amashuri yisumbuye yo azatangira ryari?





Inyarwanda BACKGROUND