RFL
Kigali

Upendo Ministry yasohoye indirimbo 'Songa Mbele' iri mu rurimi rw'igiswahili ikangurira abantu gukomeza kwizera Yesu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/07/2021 21:15
0


'Songa Mbele' indirimbo nshya ya Upendo Ministry irimo ubutumwa bukangurira abantu gukomeza kwizera Yesu badacika intege 'kuko ni we banze ryo kwizera'. Upendo Ministry yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe harimo 'Wa mwenda', 'Hejuru y'abami, n'iyo baherutse gusohora umwaka ushize yitwa 'Umujura'.



Kuri ubu Upendo Ministry yashyize hanze indirimbo nshya nyuma y'iyo baheruka gukora 'Umujura' yakunzwe na benshi - yasohotse mu bihe bya 'Guma mu rugo' mu kwa 4 (Mata)". Iyi ndrimbo 'Songa mbele' bashyize hanze, ikozwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho (songa mbele). Yakiranywe yombi dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihimb 8, abayitanzeho ibitekerezo bararenga 84.

Upendo Ministry batangiye umurimo w'ivugabutumwa mu kuririmba mu 2007 abayibanjemo bakuru babo bakoze umuzingo 'album' wa mbere mu 2008 witwa 'Mfite ibyiringiro'. Abaje babakurikiye ari bo bariho none nabo bakomeje bakora album y'indirimbo 9 bayise 'Wa mwenda' bitiriye indirimbo yabo n'ubundi bise 'Wa mwenda'.

Aimable Rutabara Perezida wa Upendo Ministry, yabwiye InyaRwanda.com ko batigeze bacika intege kuva bashinzwe kugeza uyu munsi. Ati "Twakomeje gukora dusohora indirimbo za audio ndetse tunakora n'ibitaramo bitandukanye, hari icyo twakoreye Bethesaida Holy church mu 2019 mu kwa 9... Ndetse twakoze n'amashusho y'indirimbo 'Umujura' muri 2020 mu kwa 4 nibwo yasohotse".

Ati "Uyu munsi wanone tukaba dushyize hanze indirimbo y'igiswahili audio&video mu rwego rwo kugira ngo twagure ivugabutumwa n'aho batumva ikinyarwanda, ubutumwa bugere kuri bose. Mu mishinga dufite ni uko hari izindi ndirimbo dufite gushyira hanze vuba harimo Hejuru yabami,  Wamenyekera, n'izindi". Yavuze ko zizajya zisohoka nyuma y'amezi abiri abiri ndetse n'izindi z'amajwi zirimo iyo bise 'Yakobo' yakunzwe na benshi zikiri muri studio.


Ubwo yavugaga ubutumwa buri mu ndirimbo yabo nshya 'Songa mbele', Aimable Rutabara yagize ati "Ni ukubwira abantu ngo bakomeze gukorera Imana badaciwe intege n'ibigeragezo bahura nabyo n'amateka baciyemo mabi. Be kunanizwa n'intambara nyinshi bahura nazo ahubwo barusheho gutumbira Yesu ni ryo banga ry'ubutsinzi, ni ugutumbira Yesu".

Ati "Ubutumwa muri bino bihe, abantu cyangwa abakristo, inshuti z'umusaraba n'ubwo bimeze gutyo bakomeze basonge imbele. N'ubwo nta guhura, ariko imitima yacu ndetse n'ubwenge bwacu tubyerekeze ku Uwiteka. Twirinde Covid-1, twubahiriza amabwiriza...ibihe turimo bifite igihe bizashira. Umubwiriza9:11 Yaravuze ati: 

Nongeye kubona munsi y'ijuru mbona y'uko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyo kurya, n'abajijutse si bo bagira ubutunzi, n'abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n'ibigwirira umuntu biba kuri bose".

Upendo Ministry bakoze indirimbo ikangurira abantu kwizera Yesu

UMVA HANO INDIRIMBO 'SONGA MBELE' YA UPENDO MINISTRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND