RFL
Kigali

Umukinnyi wa Filime uzwi nka Mukarujanga yibarutse ubuheta

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/07/2021 19:44
0


Umukinnyi wa Filime uzwi nka Mukarujanga yibarutse ubuheta akaba umwana wa kabiri nawe w’umukobwa.



Umukinnyi w’amafilime wamenyekanye nka Mukarujanga, yibarutse umwana w’umukobwa kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021 akaba yabyariye mu bitaro bikuru bya Kigali bizwi ku izina rya CHUK, kugeza ubu amakuru atugeraho akaba ari uko bameze neza nta kibazo.

Mu kiganiro n’umwe mu nshuti za hafi za Mukarujanga utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yabwiye INYARWANDA ko aribyo rwose yabyaye umwana w’umukobwa ndetse ko ubu ameze neza. Yagize ati’’ Yego yabyaye umwana w’umukobwa ariko bamukoreye césarienne.’’

Mukarujanga yibarutse ubuheta bwe aho yari yarabyaye imfura ye mu mwaka wa 2014 ku bitaro bya CHUK nawe akaba ari umukobwa. Mukarujanga wamenyekanye cyane kubera firime ni umwe mu bakinnyi ba firime bakunzwe n’abatari bake bitewe n’imikinire ye yagiye agaragaza mu mafirime yagiye akina ndetse ingano ye  yakundaga gutangaza abatari bacye cyane ko ariwe mubo bakinanaga wari ubyibushye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND