Kigali

Mila Kunis afite ubwoba bw'ahazaza nyuma yo kubuza umugabo we Ashton Kutcher kujya mu isanzure

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/07/2021 18:51
0


Mila Kunis, umugore wa Ashton Kutcher bose b'ibyamamare, yatangaje ko afite ubwoba bw'ahazaza ndetse yumva ari n’ikigwari kikunda nyuma y'uko abujije umugabo we kujya mu isanzure.



Kunis yatangaje ko atekereza yaba yarafashe umwanzuro utari mwiza nk'uko yabitangarije ikinyamakuru cya PEOPLE. Agaruka kandi ku mukobwa wabo w’imyaka 6 Wyatt Isabelle avuga ko akunda ibijyanye n’isanzure.Bafitanye abana babiri umwe w'imyaka 6 n'undi w'imyaka 4 Mila akaba afita yishinja ibyaha kuva aho aburije umugabo kujya mu isanzure

Ubajije  Isabelle ku myaka ye itandatu icyo yifuza kuzavamo yagusubiza ko ashaka kuzaba umuntu wize ibijyanye n’isanzure. Ati:”Isabelle aba avuga mu rugo ukuntu azajya gutembera mu isanzure.”

Kunis na Ashton bafitanye n’umwana w’umuhungu w’imyaka 4 witwa Dimitri Portwood. Uyu mugore akomeza agaragaza ko kuba yarabujije umugabo we kujya mu isanzure abona bizamuteranya n’umukobwa we.Milan n'umugabo we Ashton ibyamamare muri filimi, imideli no mu bundi bushabitsi bushingiye ku myidagaduro hamwe n'abana babo Isabelle na Portwood

Kuri Kunis ariko yihanangirije umugabo we Ashton ngo ntazibeshye habe na gato abwira umwana wabo ko yabujijwe kujya mu isanzure. Ati:”Nk'ubu iyo umukobwa wanjye Isabelle avuze ukuntu mu isanzure ari heza ndamubwira ni yego uzajyeyo nyamara ku mutima ni naho uzajya.”

Kunis akomeza abwira PEOPLE ko yicuza na none icyatumye ahagarika umugabo we Ashton w’imyaka 43 ngo ntajye mu isanzure iyo atecyereje umwiryane bishobora kuzateza mu muryango mu gihe kizaza abana bamaze gukura.Milan yemeza ko ubwo yahuraga n'umugabo yamwemereye ko yazagenda nyamara bamaze kubyara intecerezo zigahinduka

Ati:"Twahuye mu myaka 9 ishize yarabwiye ngo ‘mfite itike yo kuzajya mu isanzure’ ndangije ni ‘Yego ntakibazo’ tubigira ibitwenge.”

Akomeza nari narabyemeye ko umugabo wanjye yazajya mu isanzure nyamara nahinduye inecyerezo ubwo twibarukaga imfura yacu mu ukwakira 2014 n’ubuheta mu ugushyingo 2016.

Maze uko imyaka yagendaga dutangira gusa nababishwanira anyemeza ko azagenda nanjye nkamwereka ko ari ukwihunza inshingano nk’umubyeyi akigira nkutarabyaye kandi ari se w’abana nkamwemeza ko azapfirayo akadusiga twenyine.

Kurubu ariko nsanga umwanzuro natumye afata wari ukwikunda nabaye ikigwari ndashaka ko buri umwe amenya ko nakabaye naramurecyeye amahirwe ye akigira mu isanzure nyamara igihe cyararenze.Hirya rero yibyo kujya mu isanzure, Kunis na Ashton n’abashabitsi biri mu maraso bombi. Mu mwaka wa 2014, Kunis yashyize hanze ikompanyi yitwa ‘Orchad Farm Production’. Muri iki cyumweru azashyira hanze umushinga ukomeye mu ikoranabuhanga ry’amashusho yise 10,429NFTs.

Kunis w’imyaka 37 akaba atunze Miliyoni $80 naho umugabo we w’imyaka 43 atunze Miliyoni $200, bose bakaba ari ibyamamare mu myidagaduro mu kibuga cy’imideli no gukina filime.

 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND