RFL
Kigali

Christopher witegura gusohora 'Mi Casa' itegerejwe na benshi yasubije abafana bibaza impamvu atinda gusohora indirimbo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/07/2021 19:20
0


Umuhanzi Christopher umaze iminsi 12 ashyize hanze integuza y’indirimbo Mi Casa yavugishije benshi yagiranye ikiganiro kirambuye na INYARWANDA asobanura byinshi birimo n’abakungada kumubaza ko atinda gusohora indirimbo.



Mi Casa ubundi ni ijambo ryo mu rurimi rw’Ikesipanyolo risobanura inzu yanjye ariko mu buryo bwiza iyo uri gutera imitoma umukunzi wawe umubwira ngo inzu yanjye ni inzu yawe mu buryo bwiza bw’amagambo aryohereye ushobora kubwira umwali wihebeye. Mu nteguza y’iyi ndirimbo, Christopher aheruka gushyira hanze ifoto ku itariki 19 Nyakanga 2021 igaragara uyu muhanzi ahagaze ahantu hirengereye mu byatsi byinshyi yambaye imyenda y’umweru wose.

Uyu muhanzi waganiriye na InyaRwanda yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu ndirimbo nziza yakoze ndetse ko ari ikintu gishya bakoze we na producer Element kuko igihangano bakoze yaba ari we cyangwa Element nta n'umwe wari waragikozeho na mbere. Yagize ati ’’Ni indirimbo ya Dange nayikoranye na Element na Bernard ku mashusho, ni production ntigeze nkora mbere na Element atigeze akora mbere rero twagerageje ibintu bishyashya urebye.’’

Umuhanzi Christother kandi wari washyize ifoto ku rubuga rwe rwa instagram asaba abakunzi be kugira ikintu bamubwira abenshi bahurije ku kumusaba indirimbo ndetse n’abandi bamubaza impamvu adahozaho ku bihangano byinshi. Christopher yavuze ko ari umuhanzi kandi inganzo ye ishobora kuza igihe ishakiye.

Yagize ati "Bro njyewe ndi umuhanzi rero ubuhanzi bwanjye bushobora kuza nyine igihe icyo aricyo cyose nta nteguza nyine binsaba nta Audience si uko bizaza ariko bizaba ari ibyongibyo tu.’’

Christopher yabwiye abakunzi be kandi ko bitega Album ye afite nziza amaze imyaka nk’ibiri ari gukoraho ndetse n’ibindi bintu akibahishiye byinshi cyane n’ubwo Covid-19 yamutengushye ariko ari kureba ubundi buryo.

Yagize ati "Abakunzi banjye bitege Album ya dange mfite maze imyaka ibiri ndi kubategurira kandi hari amatournment twasubitse twari twasohoye amatariki turacyavugana n'aba promoters yo kuri ya nteguza twasohoye bo muri bya bihugu twagiye turondora byose turebe ukuntu twabisubukura ariko babe baryoherwa indirimbo na album turashaka kureba uko yasohoka hari ukuntu natekerezaga ko covid izashyira vuba ariko ndabona dukwiye gutekereza ibindi bintu mu maguru mashya.’’

Muneza Christopher ujya unyuzamo akaniyita “Topher” ni umwe mu bamaze igihe kinini bafite igikundiro mu njyana ya RnB, yatangiye gukorera umuziki muri Kina Music ndetse ubuhanga bwe buvugwa buhamirizwa n’abatari bake.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND