RFL
Kigali

Guevatown ushaka guhindura injyana ya RNB na TRAP yasohoye EP yise Aliens

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/07/2021 15:54
0


Rutabana Hugue uzwi mu muziki nka Guevatown yabwiye INYARWANDA ko yaje guhindura injyana zimwe na zimwe mu zo aririmba ariyo mpamvu yazanye EP(Extended Play) yitwa Aliens.



Gueva yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018 akora umuziki mu njyana zitandukanye zirimo trap, hip-hop, rnb na Afro fusions ndetse akavuga ko yaje guzihindura mu buryo bwe bitewe n’uko yumvaga hari icyo yahinduramo.

Uyu muhanzi akorera umuziki we munzu itunganya umuziki (studio) ya coffee sound na producer kina beat yabwiye INYARWANDA ko n’ubwo nta masezerano yihariye afitanye na coffee sound we yita ko ari mu rugo (gANg).


Yagize ati’’ Nasohoye EP yanjye nitezeho ko igomba gukora ibitangaza cyane ko njye ubusanzwe naje guhindura izi njyana kubera ko hari uburyo nzibonamo kandi ngomba no kuzihinduramo.’’

Gueva town Aherutse gusohora amashusho y'indirimbo imwe muziri kuri aliens EP amashusho yatunganyijwe na director frank meechie afatanyije na Nyamurasa creativity. Amashusho yiyi Ndirimbo yise j4ngle (lowkey) wayabona kuri YouTube channel ya Gueva#town


Gueva yavuze ko yifuza kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga ariko hari byinshi bikwiye guhinduka mu myidagaduro yo mu Rwanda harimo uburyo ibihangano bihabwa amahirwe mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.


REBA HANO EP(EXTENDED PLAY) YITWA ELIENS Y'UMUHANZI GUEVA TOWN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND