RFL
Kigali

"Nta rukundo ruri hagati yanjye na Shatta Wale" - Hajia4real avuga ku byavuzwe nyuma y'uko bakoranye indirimbo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/07/2021 17:54
0


Umuhanzikazi uri mu bakunzwe muri Ghana, Mona Faiz Montrage wamamaye nka Haijia4real yahakanye ibyari bimaze iminsi bihwihwitswa ko ari mu rukundo na Shatta Wale.



Haijia yahakanye aratsemba amakuru yari amaze iminsi avugwa ko urukundo rugeze kure hagati ye na Shatta Wale uri mu bakomeye mu muziki wa Afrika wagiye akora indirimbo zakunzwe agakorana n’ibyamamare birimo na Beyonce.

Haijia4real na Shatta Wale byavugwagwa ko bari mu rukundo

Ibi akaba yabitangarije mu kiganiro yagira na radiyo yitwa Hitz FM yo mu murwa mukuru wa Ghana Accra. Abajijwe aho yahuriye bwa mbere na Shatata Wale yagize ati:”Duhura bwa mbere hari muri Leta ya New york muri Amerika duhita dutangira kujya tuganira biri aho gusa.”

Hajia4real ibi bikaba kandi biri kuba mu gihe aba bombi bafitanye indirimbo nshya yitwa ‘Baby’ ije ikurikira n’indi ndirimbo yari amaze iminsi ashyize hanze yitwa ‘God’s Child’.

Haijia4real wahakanye iby'urukundo rwe na Shatta Wale 

KANDA HANO WUMVE BABY YA SHATTA WALE NA HAIJIA4REAL

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND