RFL
Kigali

Yemi Alade agiye gushyira hanze EP na Album nshya mu gihe yitegura muri Nzeri gukora ‘Empress Tour’ muri Amerika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/07/2021 14:03
1


Icyamamare mu njyana ya Afropop, Yemi Alade yatangaje gahunda yo gushyira hanze EP ya kabiri. Iya mbere ikaba yaritwaga ‘Mama Afrique’ indi ikazaba yitwa ‘Queen Don Come’ biteganijwe ko izajya hanze mu cyumweru gitaha.



Yemi Alade yasangiye abamukurikira gahunda afite mu bihe bya vuba yo gushyira hanze ibihangano bishya (EP), ahita anatangaza izina rya EP yagize ati:”EP yanjye #QueenDonCome mu cyumweru gitaha.” Ashaka kumvikanisha ko afitiye abakunzi b’umuziki we indirimbo nshya azabaha mu cyumweru gitaha.

Aherutse kandi gutangaza ko yamaze gutunganya Album yindi nayo izajya hanze mu bihe bya vuba nkuko yemeje ko yarangiye. Si ibyo gusa kuko yamaze no gutangaza gahunda yise 'Empress Tour' y’ibitaramo afite muri Nzeri mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika anatangaza imijyi n’amatariki bizaberaho. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pop Tickson2 years ago
    We fan u yemi alade





Inyarwanda BACKGROUND