RFL
Kigali

Dj Marnaud azacuranga mu gitaramo cya Bruce Melodie i Dubai

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2021 15:36
0


Mugisha Gatera Arnaud [Dj Marnaud] ufatwa nka nimero ya mbere mu ba Dj mu Rwanda, yatangaje ko azacuranga mu gitaramo umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie azakorera mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.



Mu ruhererekane rw’ibitaramo Bruce Melodie yise ‘Kigali World Tour’ amaze gutangaza ibitaramo bitatu harimo icyo mu Burundi cyasubitswe, icyo mu Mujyi wa Canada n’ikindi agomba gukorera i Dubai tariki 30 Ukuboza 2021.

Iki gitaramo uyu muhanzi azakorera i Duabi, kizacurangamo Dj Marnaud wavuze ko yiteguye gususurutsa byihariye abazitabira iki gitaramo kizabera mu bwato.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Dj Marnaud yavuze ko azacuranga mu bitaramo bitatu bizabera i Dubai ahantu hatandukanye harimo n’icyo Bruce Melodie azaririmba.

Iki gitaramo Bruce Melodie na Dj Marnadu bazahuriramo cyateguwe na Travel Masters. Dj Marnaud ati “Mfite n’ibindi bitaramo bibiri nzacurangamo i Dubai ariko nzabisohora nyuma.”

Dj Marnaud yanavuze ko azacuranga mu bitaramo bitatu bizabera mu tubyiniro two muri Kenya azatangaza mu minsi iri imbere. Ati “Hari n’ibindi bitaramo nzacurangamo muri Kenya.”

Hari amakuru avuga ko Dj Marnaud yagombaga no gucurangira tubyiniro two mu Burundi no muri Tanzania, ariko ibitaramo biza gusubikwa. Ibi bitaramo byose Dj Marnaud aba yatumiwe.

Dj Marnaud agiye gucurangira i Dubai nyuma yo gusohora ku isoko Ep (Extended Play) yitiriye umuhungu we w’imfura wari wujuje imyaka itanu y’amavuko.

Iyi Ep yayise ‘Son of Rwanda’ iriho indirimbo yitwa Intro, Son of Rwanda (freestyle), Erima, Bahabe yakoranye n’umuraperi Bushali, Super Star, Ibihe Byose yakoranye na Uncle Austin, Mukube na Mundemere.

Izi ndirimbo zatunganyijwe na ba Producer barimo Element wo muri Country Records, Iyzo Pro, Kevin Klein, Capitain, Davy Denko na Major Bangz wo muri Nigeria.

 

Dj Marnaud azacuranga mu gitaramo azakorera mu bwato i Dubai

 

Dj Marnaud yavuze ko hari ibitaramo bitatu azacurangamo muri Kenya, nyuma y’isubikwa ry’ibyo muri Tanzania no mu Burundi


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MUNDEMERE' YA DJ MARNAUD

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND