RFL
Kigali

Baabi Urban usanzwe ari umuganga ushaka kuzaca uduhigo muri muzika nk'impano izagera kure yasohoye indirimbo 'Mine'-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:30/07/2021 14:17
0


Ushobora kuba ukora ikintu ariko hari n'ikindi wiyumvamo, umuganga ubu winjiye mu buhanzi byeruye, Baabi Urban ushaka kugeza muzika ye ku rundi rwego akaba yaca n'uduhigo muri muzika nk'indoto yifitemo, yashyize hanze indirimbo 'Mine' yakirwa neza na benshi.



SHYAKA Urbain ukoresha akazina ka Baabi Urban muri muzika, aganira na InyaRwanda avuga ko iki gihe ari cyo abonye cyo gukora muzika kuko abona ko ikintu mu gihe cyacyo bituma ibintu bikorwa neza nta nkomyi. Baabi Urban yatangiye umuziki umwaka ushize ubwo yigaga muri kaminuza, gusa bitewe n'imbogamizi yari ihari mu gusoza icyiciro cya II cya Kaminuza, byatumye yibanda ku masomo cyane aho umuziki awusububukuye muri uku kwezi kwa 7, 2021.


Baabi Urban afite indirimbo 2 harimo 'Back' na 'Mine' ariyo ndirimbo nshya afite hanze, uyu muhanzi usanzwe akora akazi nk'umuganga mu kuvura abantu, akabifatanya n'umuziki akora mu njyana ya RnB, asobanura ko 'Mine' ari indirimbo abantu benshi bakumva, ati: "Indirimbo yanjye nshya "Mine" ni indirimbo y'urukundo aho mba mvuga uwanjye ariko nawe yaba uwawe kuko ni igitekerezo cy'umuhanzi. Icyanshimishije ahanini ni uk nkiyishyira hanze bayikunze cyane kugeza magingo aya bakiyikunda".


Baabi Urban akomeza ashimangira ko impano ye izaba mpuzamahanga kubera Imana no gushyiramo umuhate mu byo akora, anahishura ko buri muhanzi wese yamubera icyitegererezo, ati: "Buri muhanzi wese mufata nk'ikitegerezo bitewe n'inyigisho mukuraho. Umuziki wanjye nifuza kuwugeza ku rwego mpuzamahanga, bizakunda, nzabikesha guhimba indirimbo zifite ubutumwa bwubaka sosiyete y'u Rwanda rwacu. N'ubwo ubusanzwe nkora mu bijyanye n'ubuvuzi bw'indwara z'abantu, birumvikana ko nize ibijyanye na Medical career ariko na muzika nyiyumvamo". 

KANDA HANO WUMVE MINE BY BAABI URBAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND