RFL
Kigali

Ni umugisha: Ibyishimo bya Diamond na nyina nyuma y'uko indirimbo ye 'Iyo' yujuje Miliyoni mu masaha 13

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/07/2021 15:50
0


Diamond na nyina bagaragaje ibyishimo nyuma y'uko indirimbo “Iyo” yujuje miliyoni mu masaha 13 ishyizwe kuri Youtube.



Diamond yanyuze kuri Instagram maze agaragaza ibyishimo yatewe no kuba indirimbo ye “Iyo” yujuje miliyoni mu masaha 13 ishyizwe kuri Youtube. Yagize ati”Miliyoni mu masaha 13 ni umugisha”.


Nyina wa Diamond [Mama Dangote] ni we wabaye uwa mbere mu gushyira igitekerezo ku byo Diamond yari avuze agaragaza ibyishimo. Uyu mubyeyi nawe yagaragaje ko yishimiye uko iyi ndirimbo yakiriwe mu gihe gito maze nawe yereka abamukurikira barenga miliyoni 4 ko iyi ndirimbo yujuje miliyoni y'abayirebye.


Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 29 Nyakanga 2021 ariko kugeza ubu ni yo ndirimbo iyoboye mu ziri kurebwa cyane kuri Youtube muri Tanzania. Muri Kenya iza ku mwanya wa 12.

N’ubwo iyi ndirimbo yakunzwe ntabwo byakoroha ko yagera ku gahigo ka ’Waah’ Diamond yakoranye na Koffi Olomide. Tariki 30 Ugushyingo 2020 iyi ndirimbo yahesheje ikuzo Diamond kuko mu masaha 8 gusa yari imaze kurebwa na miliyoni 8, mu masaha 13 yari maze kurebwa na miliyoni 2. Kugeza ubu imaze kurebwa na miliyoni 78.

“Iyo” Diamond yayihuriyemo n’abahanzi bo muri Africa y’Epfo Focalistic, n’itsinda Mapara A Jazz na Ntosh Gazi. Amashusho yayo yakozwe na Hanscana.

REBA HANO INDIRIMBO IYO YUJUJE MILIYONI MU MASAHA 13







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND