RFL
Kigali

Sunrise FC yasezeye abakinnyi 6 barimo intwaro eshatu zazanywe na Moses Basena

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/07/2021 11:18
0


Ikipe ya Sunrise FC yamanutse mu kiciro cya kabiri yamaze gutandukana n'abakinnyi 6 barimo Ndayishimiye Celestin wari wagiyemo umwaka ushize.



Sunrise FC na As Muhanga nizo kipe zamanutse mu kiciro cya kabiri muri shampiyona y'u Rwanda n'ubwo bisa n’aho aya makipe ashobora kutagira aho ajya kuko ikiciro cya kabiri kitarakinwa.

Muri iki gitondo rero nibwo ikipe ya Sunrise FC yarekuye abakinnyi bagera kuri 6 barimo abagande 3 Hood Kawesa wari rutahizamu, Souleyman Manjanjaro ukina mu kibuga hagati, na Ayubu Ibrahim wakinaga mu bwugarizi. Mu bandi bakinnyi harimo Ngabo Hercules, Ndayishimiye Celestin wari wagezemo umwaka ushize avuye muri Police FC na Itangishatse Jean Paul wari umuzamu umazemo imyaka igera ku munani. Aba bakinnyi basanze Shaolin na Muhinda Bryan berekeje muri Bugesera FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND