Ikipe ya Sunrise FC yamanutse mu kiciro cya kabiri yamaze gutandukana n'abakinnyi 6 barimo Ndayishimiye Celestin wari wagiyemo umwaka ushize.
Sunrise
FC na As Muhanga nizo kipe zamanutse mu kiciro cya kabiri muri shampiyona y'u
Rwanda n'ubwo bisa n’aho aya makipe ashobora kutagira aho ajya kuko ikiciro cya
kabiri kitarakinwa.
Muri
iki gitondo rero nibwo ikipe ya Sunrise FC yarekuye abakinnyi bagera kuri 6
barimo abagande 3 Hood Kawesa wari rutahizamu, Souleyman Manjanjaro ukina mu
kibuga hagati, na Ayubu Ibrahim wakinaga mu bwugarizi. Mu bandi bakinnyi harimo
Ngabo Hercules, Ndayishimiye Celestin wari wagezemo umwaka ushize avuye muri
Police FC na Itangishatse Jean Paul wari umuzamu umazemo imyaka igera ku munani.
Aba bakinnyi basanze Shaolin na Muhinda Bryan berekeje muri Bugesera FC.
TANGA IGITECYEREZO