RFL
Kigali

Yego naririmbaga muri Korali! Twaganiriye na Ezee ugaragara mu ndirimbo ya Juno Kizigenza wavugishije benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/07/2021 6:40
1


Kayugi Eunice Musabe wagiranye ikiganiro na INYARWANDA azwi ku mazina nka Ezee Daring, akaba ari umukobwa wavugishije abatari bacye bitewe n'imyambarire ye mu ndirimbo ‘Please Me’ ya Juno Kizigenza iherutse gusohoka.



Ezee Daring ni yo mazina tugiye gukoresha dusobanura ubuzima bw’uyu mukobwa uvugana ibyishimo byinshi ndetse n’icyizere mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA mu gusobanura byinshi biteye amatsiko kuri we. Ezee daring ni umukobwa ubanziriza bucura mu muryango w’abana batandatu akaba afite ababyeyi bombi. Yakuze ashaka kuba umusitari nk’uko abyivugira ndetse yatubwiye ko ari n’umuhanzi muri Hip Hop, ibintu atashatse kuvugaho byinshi ariko avuga ko vuba abantu bazamumenya.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Ezee yavuze byinshi abantu bibaza ndetse n’ibyakurikiye indirimbo 'Please Me' ya Juno Kizigenza birimo ibitutsi, amagambo menshi n’ibindi ariko we akavuga ko atari byo aha agaciro ahubwo aha agaciro iterambere ry’aho ashaka kugera.

Ezee yavuze ko yari asanzwe yiyambazwa mu mashusho y’abahanzi batandukanye mu ndirimbo zirimo nka Tricky by Logan Joe ndetse na Kantona by Kenny K Shot kandi ko ari ibintu rwose yari amenyereye. Nk’umukobwa ufite intumbero ku kintu runaka we icyo aha agaciro, avuga ko nta kibazo abibonamo kuko ari akazi.

Ezee mu busanzwe avuga ko yakuriye muri korali kuva akiri umwana ndetse ko yari mu b'imbere batera kuko we bakundaga no kumushyira imbere y’abandi bose kubera ko yari umwana muto, gusa yahishuye ko cyari igitutu cy’ababyeyi.

Muri iki kiganiro tugiye kugaruka kuri byinshi kuri uyu mukobwa ndetse anatubwire nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Juno Kizigenza byari bimeze gute, ni amafaranga angahe yishyuwe na Juno na cyane ko akazi yakoze kuri iyi ndirimbo hari n’abavuga ko yari kwandika ko bayifatanyije.

Ezee yagize ati "Kuri njyewe ni ibintu bisanzwe kugaragara mu mashusho ntagitangaje kirimo cyane cyane ku bantu nkatwe tuba tutarabaye muri Afurika cyane ko twakuze tubona ziriya ndirimbo zo hanze za ba Chris Brown na ba nde bose ni ibintu rero bisanzwe".


Ezee da Houston arashaka kuba umugore ukora Buzinesi zikomeye

InyaRwanda: Abantu babivuzeho iki nyuma yo kubona wambaye imyenda y’imbere gusa?

Ezee: Abantu barantutse, banditse ibintu bidahuye ariko kuri njye numvaga bari gutakaza igihe cyabo kuri njye wari uri kwikorera akazi kanjye kandi ngomba kukarangiza nkagahemberwa. Rero ntabwo nkeneye kugira icyo mvuga ku bantu bamvuze nabi, ku bantu bose bantekereje nabi, gusa njyewe icyo ndeba hari abambwiye ngo wakoze neza komerezaho".

InyaRwanda: Ababyeyi babyakiriye gute? 

Ezee: Ntabwo ndi gushaka kuvuga ku babyeyi cyane ariko kuri iyi ndirimbo abantu barantutse, ibaze gutuka umuntu utanamuzi, hari byinshi nakiriye ariko ni ibintu bishya kandi njye nari ndi gukora akazi kanjye kandi n’ubusanzwe unyishyuye ngukorera ibisabwa byose bigendanye n’akazi wanyishyuriye kuko njye mpa agaciro akazi kuruta amagambo".

"Icya mbere ntabwo babyakiriye neza ariko uko bazi njyewe bazi ko mfite ubuzima bwanjye kandi nakuriye hanze rero nyine urabyumva ntibabyakira neza rwose n’uburyo byagiye bigaragara".

InyaRwanda: Hari amafoto yagiye ahererekanywa bivugwa ko waririmbye no muri korali, ni byo waririmbye muri korali?

Ezee: "Yego naririmbaga muri Korali, urumva ababyeyi nyine akenshi nahatirizwaga n’ababyeyi nyine kuko nari ndi muto nyine ndemera ndagenda kugira ngo nge mu murongo w’ababyeyi bashaka kuko n'ubwo bwenge bwo guhangana n’ababyeyi ntabwo nari kugira. Yego rwose ariya mafoto mwabonye ni njye wayapositinze kuko njye ndabyishimira kuko nko ku cyumwero naradupostingaga nkereka ahantu aho navuye ariko nyine byantunguye kuba yageze ahantu hangana gutya".


Ezee da Houston yavuze ko yaririmbye muri korali ariko hari kera


InyaRwanda: Korari uyiherukamo ryari? 

Ezee: "Yego nyiherukamo kera urumva nari mfite imyaka 11 ariko sinkibuka korari iyo ariyo n’indirimbo".

InyaRwanda: Juno Kizigenza mwavuganye gute, yakwishyuye neza? 

Ezee: "Juno yanyishyuye neza cyane ntabwo navuga amafaranga ariko yanyishyuye neza rwose ndamushimira.’’

Ezee da Houston yavuze ko inzozi ze ari ugukora Businesi ibyara inyungu ndetse akagira n’inama urubyiruko rutandukanye rugakorera amafaranga ndetse rukareka kwita ku magambo. Indirimbo Please Me uyu mukobwa agaragaramo, yavugishije abantu benshi bitewe n’integuza y’ifoto Juno yabanje gushyira hanze imugaragaza ahetse kuri moto Ezee da Houston wari wambaye utwenda tw’imbere gusa.

Ezee da Houston agaragara muri iyi ndirimbo ndetse mu buryo bw’imibyinire budasanzwe bwatunguye abantu batandukanye ariko abamaze kuyireba bari kuyirahira bitewe n’uko indirimbo ubwayo yamaze kubanyura bakandika babyerekana mu bitekerezo ndetse bamwe bati n’uyu mukobwa wari gushyiraho ko mwayifatanyije.

Iyi ndirimbo Please Me imara iminota ibiri n’amasegonda 58. Ni imwe mu ndirimbo wumva ariko kurangira kwayo ukaba utabishaka bitewe n’umudiho wayo watunganyijwe n’umuproducer ugezweho muri iyi minsi witwa Ayoo Rash. Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Nkotanyi Frery wafotoraga Bruce Melodie kuva kera ni  umwe mu bagezweho mu gutunganya amashusho tuzababwira ubuzima bwe n’uburyo yahuye na Juno n’uyu mukobwa kugeza bakoze iyi videwo.


REBA HANO INDIRIMBO PLEASE ME YA JUNO KIZIGENZA  IGARAGARAMO EZEE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claudine 2 years ago
    Abantu dukwiriye kwita kubo turibo kuruta gukururwa nubusabusa kandi bushira ngo ni amafranga, iyo ubayeho mu buzima nk’ubu mukuri byakugora kuzahura n’abantu bazakugirira umumaro





Inyarwanda BACKGROUND