Kigali

Ahora yambaye Mask, ntazigera agaragaza isura ye! Haje umuhanzi wa Gospel ufite intego yo guhangara satani no gushinga itorero ritaka amaturo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/07/2021 23:36
2

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda wungutse umuhanzi mushya utazigera agaragaza isura ye, uhora yambaye Mask iteye ubwoba mu maso. Afite intego yo guhangara shitani mu ndirimbo ze no gushinga itorero ritaka amaturo.



Mu muziki yiyemeje gukoresha izina rya Antighost, ntibyoroshye kumumenya kuko ahora yambaye Mask mu maso kandi iyo Mask kuyireba iteye ubwoba. Amakuru menshi ayanyuza ku rukuta rwe rwa Instagram [antighost_official] n’izindi mbuga akoresha. Kuri Youtube hagaragaraho indirimbo ye ya mbere yise ‘Satani’ aho aba atuka [ahangara] shitani akoresheje amagambo akakaye avuga ububi bwayo n’ubugome ndengakamere shitani ikorera ikiremwa muntu.



Afite intego yo gushinga itorero ritaka amaturo kandi ngo nta muntu n'umwe uzabona isura ye

Nk'uko twabigarutseho, kumumenya ntibyoroshye ku buryo no kumubonaho amakuru ari ingorabahizi kuko ahora yambaye Mask mu maso kandi akaba atifuza ko hari umuntu umumenya. Gusa nk'abagaruka ku myidagaruro tumaze kubona igihanga yashyize hanze twagerageje kumushakisha ku bw'amahirwe tubona nimero ye maze tugirana ikiganiro.

Yatubwiye ko nta muntu uzamenya uwo ari we kuko ahorana Mask mu maso. Asobanura uko agiye gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo budasanzwe. Yagize ati ”Ndashaka gukora gospel [gospel gangstar] nk’umuntu utazwi! Ni ukuvuga ngo umwanzi duhanganye nawe turamuzi [shitani], kubera ko utari bumubone ari imyuka nzajya mubwira amagambo y’imbamutima y'ibyo nakamubwiye mubonye.

Ibyo nakamubwiye rero ntabwo ari ukumworohera ni uguhangana nawe, ntabwo nanjya kubwira neza umuntu kandi atari inshuti yanjye. Ntabwo namurira imboga!”. Yakomeje agira ati ”Mututse numva ntacyo bintwaye kuko ari umwanzi wanjye! Ni bwo buryo njyewe nzajya nkoramo”.

Ngo azajya ahangana na shitani akoresheje amagambo akomeye ku buryo indirimbo ze zizajya zisohoka mu ma episode. Yasobanuye impamvu atifuza ko abantu bamumenya ati ”Muri make ndi umuhanzi wa Gospel ariko utandukanye n'ibyo abandi bakora nta muntu rero ugomba kumenya ndasha gukora nk’umuntu utwazwi”.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, yavuze ko itengo afite ari uguhangara shitani no kurwanya imyuka mibi, asoreza ku kintu gikomeye cyo gushinga itorero ritaka amaturo ati ”Mfite inzozi zo gushinga itorero rimurwanya [shitani] ariko ritaka amaturo”. Yavuze ko iri torero rizaba rirwanya shitani kandi kuyirwanya akaba ari ukurwanya ikibi biyobowe no kwirinda icyaha.

Yavuze ko hari abigeze kumwiyitirira nyuma y'amashusho y'agace gato k’indirimbo yigeze gushyira hanze yibasira shitani ayituka mu buryo bukomeye, ibi ngo ntacyo bitwaye kuko nabo bazaba bagize idini ya antighost.

Antighost abaye umuhanzi wa kabiri mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda udashaka kugaragaza umwirondoro we. Mu 2018 ni bwo habonetse umuhanzi wa mbere wiyemeje gukora umuziki wa Gospel atagaragaza umwirondoro we w'ukuri, uwo akaba yitwa Paulo (izina rihimbano), watangiranye indirimbo 'Aradukunda'. Kanda HANO umenye byinshi kuri Paulo.

REBA HANO WUMVE INDIRIMBO YA MBERE ANTIGHOST YASHYIZE HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kuki adashaka ko tumumenya harikibyihishe inyuma1 month ago
    Kuki adashaka ko tumumenya harikibyihishe inyuma
  • Abana b'Imana Tv1 month ago
    Nawe uje kwiyongera kubasanzwe bayobya abari mu isi ( itorero ni rimwe gusa rya Kiristo/ntiriba muyo tuzi mu isi , ibindi ni zanzira ziryana abantu ku kurimbuka ,ryaba ryaka amaturo cyangwa ritayaka kuko ikibazo cya muntu ni icyaha gusa, . ) Ntawabyawe n'Imana ushobora gusohora amagambo nkayo nsomye, n'abamarayika ndetse na Yesu ubwe ntabajya bahangara gutuka Satani gutyo,....ibyo nukuyobya uburari uracyafite kamere mbi.



Inyarwanda BACKGROUND