Kigali

FERWAFA yamenyesheje amakipe igihe azasoreza kugura abakinnyi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/07/2021 13:18
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze kwandikira amakipe y'ikiciro cya mbere n'icya kabiri iyamenyesha gahunda yo kwandikisha abakinnyi



Ubusanzwe iyo umwaka w'imikino urangiye, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA rimenyesha amashyirahamwe ko agomba gushyiraho igihe cy'igura n'igurisha muri gahunda ya FIFA TMS.

Ku ruhande rwa FERWAFA rero bakaba bamenyesheje amakipe ko gahunda yo kwandikisha abakinnyi muri gahunda ya FIFA TMS yatangiye tariki 27 Nyakanga kugeze tariki 15 Ukwakira 2021.

FERWAFA Kandi yaboneyeho gusaba abakozi bashinzwe kwandikisha abakinnyi ko bagomba kujya basura urubuga rwa FIFA kugira ngo batazajya bacikanwa no kwandikisha abakinnyi bayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND