RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka ine, Umutare Gaby yagarutse mu muziki n’indirimbo irimo umugore we n’umwana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/07/2021 14:59
0


Nyuma y’imyaka ine, umuhanzi Umutare Gaby yagarutse mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga asohora indirimbo nshya yise “Umuntu” igaragaramo umugore we Joyce Nzere n’umwana wabo.



Umutare Gaby usigaye abarizwa muri Australia n’umuryango we, yaherukaga mu muziki mu myaka ine ishize aho yasize ku isoko indirimbo eshanu: ‘True Love’, ‘Urangora’, ‘Mesa kamwe’, ‘Ntunkangure’ ndetse na ‘Ntawundi’ igaragaramo umunyamideli Shaddyboo, yabaye intangiriro y’umuziki we

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA ‘UMUNTU’ YA UMUTARE GABY

Umutare yagiye mu mahanga asize umuvandimwe we Andy Bumuntu yinjiye mu muziki, ndetse ari mu bahagaze neza. Kuva yakora ubukwe, Umutare ntiyongeye kumvikana mu muziki kugeza ubwo mu ntangiriro za Nyakanga 2021, yatangazaga ko igihe kigeze kugira ngo agaruke mu muziki.

Mu minsi icyenda ishize, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko igihe gikwiye cyari iki ngo agaruke mu muziki. Ni indirimbo avuga ko “yitezeho gucengera no mu misokoro y’abantu”.

Asohora iyi ndirimbo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021, yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki ko aho abagabo basezeraniye ariho bahurira. Ati “Ng’ibyo ibyo nabasezeranyije bantu banjye.”

Muri iyi ndirimbo avuga ko “abantu ari we muntu kandi umuntu ari we bantu”. Akabuza abantu kwigira nyirandabizi, ko hakenewe ibikorwa kurusha amagambo.

Mu gice cyibanza kigaragaramo umugore we, amubwira ko azamurinda agahinda. Ati “Mutima mutima soma kutuzi umanura agahinda. Ibindi nawe uzirwanaho.”

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na The Major ukorera muri studio ‘Back Stage Studio’ naho ‘Official Lyric video’ yakozwe na Bjc Official.

Umuhanzi Umutare Gaby yasohoye indirimbo nshya nyuma y’imyaka ine adakora umuziki

Umutare Gaby yagaragaje umwana we mu mashusho y’indirimbo “Umuntu”

Nzere Joyce, umugore wa Umutare Gaby agaragara mu ndirimbo n’umwana wabo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA ‘UMUNTU’ YA UMUTARE GABY

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND